Uyu mugabo w’imyaka 55 utuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, bivugwa ko ubwo yari atashye mu rukerera ahagana saa kumi zo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, yakomeje itabi igishirira kikagwa mu byatsi byumye hafi y’uruzitiro rw’urugo rwe rugafatwa n’inkongi y’umuriro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije.
Yagize ati "Byabaye mu rukerera mu gitondo kuko twebwe ubuyobozi mu mudugudu bwamugezeho nka saa kumi n’imwe. Ibyo yakoze byakomotse ku itabi yanywaga agashirira karahagwa kuko turi mu mpeshyi harafatwa,. Natwe tuhagera twasanze yatangiye kuhizimiriza."
Yakomeje avuga ko bitakozwe ku bushake ahubwo ari nk’impanuka yahuriranye n’ubusinzi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!