00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umugabo yaraye mu kabari atashye atwika urugo rwe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 26 July 2024 saa 04:07
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Nyamabuye yavuye mu kabari atashye atwika urugo rwe ku bw’amahirwe inkongi bayizimya itarangiza byinshi.

Uyu mugabo w’imyaka 55 utuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, bivugwa ko ubwo yari atashye mu rukerera ahagana saa kumi zo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, yakomeje itabi igishirira kikagwa mu byatsi byumye hafi y’uruzitiro rw’urugo rwe rugafatwa n’inkongi y’umuriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yitwikiye urugo abitewe n’ubusinzi bukabije.

Yagize ati "Byabaye mu rukerera mu gitondo kuko twebwe ubuyobozi mu mudugudu bwamugezeho nka saa kumi n’imwe. Ibyo yakoze byakomotse ku itabi yanywaga agashirira karahagwa kuko turi mu mpeshyi harafatwa,. Natwe tuhagera twasanze yatangiye kuhizimiriza."

Yakomeje avuga ko bitakozwe ku bushake ahubwo ari nk’impanuka yahuriranye n’ubusinzi.

Yatwitse urugo rwe kubera ubusinzi no kunywa itabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages