00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umugabo yasanzwe ku gasozi yapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 December 2021 saa 06:57
Yasuwe :

Umugabo witwa Rukundo Célestin w’imyaka 34 y’amavuko yasanzwe yapfiriye hafi y’ingo z’abaturage mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Uwo mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Muhanga bamusanze yapfiriye mu Mudugudu wa Rutenga mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mugabo ku mugoroba wo ku wa Mbere yari yasinze, aza guhura n’abanyerondo bajya kumucumbikishiriza mu rugo rw’uwitwa Habimana Antoine.

Mu gitondo ni bwo bamusanze aryamye hafi y’urugo yapfuye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo kugira ngo hamenyekane icyo yazize.

Ati “Iperereza riracyakorwa ariko kugeza ubu nta kigaragaza ko ari abanyerondo bamukubise kuko uyu muntu yari yasinze agenda. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo tubashe gukusanya andi makuru tumenye intandaro y’urupfu rwe.”

Umurambo wa Rukundo wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.

w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwageze aho Rukundo Célestin yapfiriye rutangira iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages