Uwo mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Muhanga bamusanze yapfiriye mu Mudugudu wa Rutenga mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mugabo ku mugoroba wo ku wa Mbere yari yasinze, aza guhura n’abanyerondo bajya kumucumbikishiriza mu rugo rw’uwitwa Habimana Antoine.
Mu gitondo ni bwo bamusanze aryamye hafi y’urugo yapfuye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo kugira ngo hamenyekane icyo yazize.
Ati “Iperereza riracyakorwa ariko kugeza ubu nta kigaragaza ko ari abanyerondo bamukubise kuko uyu muntu yari yasinze agenda. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo tubashe gukusanya andi makuru tumenye intandaro y’urupfu rwe.”
Umurambo wa Rukundo wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!