Ni inkuru yamenyekanye mu masaha ya saa moya z’umugoroba wo ku wa 28 Kamena 2024, ko uyu mugabo yihekuye akica umugore we babanaga bapfuye imitungo.
Bivugwa ko uyu mugabo akimara kwica umugore we, yahise atoroka ariko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze aza gufatirwa mu Mudugudu wa wa Musenyi, Akagari ka Gasagara muri uyu murenge wa Rongi.
Abageze ahabereye icyaha bavuze ko uyu mugabo yishe umugore we urw’agashinyaguro, bikavugwa ko bapfuye isambu we yashakaga kugurisha, umugore akabyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu mugabo acyekwaho gutema umugore we akoresheje umupanga akamwica.
Yagize ati “Haracyacyekwa ko impamvu yabiteye ari amakimbirane ashingiye ku mitungo. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma, naho ucyekwa yafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, mu gihe iperereza ryatangiye.’’
SP Habiyaremye yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage,abibutsa kujya batanga amakuru ku muryango nk’uyu ufitanye amakimbirane kugira ngo habeho gukumira icyaha kitaraba.
Uwo mugabo ngo yari asanzwe akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke, naho nyakwigendera Uwamahoro bakaba bari bafitanye umwana umwe, bikanavugwa ko ngo yari asanzwe akoresha ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!