Yatawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe agaragaza ko yahaye ibyangombwa abantu batashye ubukwe.

Umuvugizi w’Urwego rwa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mukozi akurikiranweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano zirebana n’abarwayi ba Covid-19.

Ati “Asanzwe akora muri labotatwari. Yaje gukekwaho impapuro mpimbano kuko yari yahaye ibyangombwa abantu 20 bari batashye ubukwe.”

Kuri ubu, uyu mukozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye kandi dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo agezwe imbere y’urukiko.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuba umuntu ukora akazi nk’ako akekwaho ibyaha nk’ibyo ari igisebo, asaba abakora mu nzego zitandukanye kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo birinda ibyaha.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste, yavuze ko amakuru bafite ari uko uwo mukozi yagiye yandikira abarwayi ba Covid-19 ko ntayo bafite, akabaha impampuro batahana, ariko nta genzura bakoze rigaragaza ko ibyo ashinjwa ari byo.

Ati “Inzego zibishinzwe ni zo zigomba kugaragaza ibyo ashinjwa ko ari ukuri turategereje.”

Dr Murangira avuga ko icyo cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafanga atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga
Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga

[email protected]