Ibi byabaye ahagana Saa Kumi n’imwe n’iminota 20 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024.
Amakuru avuga ko uyu mujura, Polisi yamuhagaritse akanga guhagarara ahubwo agashaka kuyirwanya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye ndetse amakuru nyayo azamenyekana nyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse, we yemeje ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse ibikapu bibiri byuzuyemo inyama, iramuhagarika ashaka kuyirwanya.
Ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!