Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, zibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Umuvugizi akaba n'Umugenzuzi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko Tangimpundu yapfuye urupfu rutunguranye.

Ati “Yapfuye urupfu rutunguranye, kumenya icyamwishe ni ugutegereza icyo ibizamini bizakorerwa umurambo bizatanga”.

Mutabazi yavuze ko Tangimpundu atari arwaye igihe kinini. Yapfuye ubwo yagendaga n’amaguru.

Ifoto ya Satelite igaragaza umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga
Ifoto ya Satelite igaragaza umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga