Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari imibiri yagaragaye mu kigo cy’ibitaro bya Gitwe ahagarariye bigaragara ko yaba yarahishiriye amakuru ntavuge ko ihari.
Ni imibiri bivugwa ari iy’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igatabwa muri icyo kigo, ndetse ko Urayeneza yari abizi ko hari umwobo yajugunywemo ariko akaganga gutanga amakuru.
Kuri uyu wa 16 Ukwakira, iburanisha ryari ryasubukuwe. Urukiko rwavuze ko hari abaregeye indishyi batanze ikirego, gusa ko umwunganizi wabo atabashije kuboneka kuko yarumenyesheje impamvu z’uburwayi akanagaragaza impapuro za muganga.
Umwe mu bunganira abaregwa, yavuze ko iburanisha ridakwiriye gusubikwa kuko byaba ari ugutinza urubanza ahubwo urukiko rukwiye gukomeza iburanishwa hanyuma abaregera indishyi bakazakurikira aho iburanisha rizaba rigereye.
Abaregwa kandi bavuze ko ikirego cy’indishyi cyatandukanywa n’ibindi bakurikiranyweho birimo ibyaha byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside. Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko bidakwiye ko ibirego byombi bitandukanywa kuko abaregwa muri dosiye zombi ari abantu bamwe kandi barebwa n’izo ndishyi.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha, rikazasubukurwa ku wa 30 Ukwakira 2020 ku isaha ya saa mbili z’igitondo.
Abafunze ni Urayeneza Gérard, Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Munyampundu Leon bakunze kwita Kinihira na Nsengiyaremye Elisée naho Ruganizi Benjamin yatorotse ubutabera.
Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko Urayeneza akekwaho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
We n’abo bareganwa batawe muri yombi nyuma y’iminsi ine mu Bitaro bya Gitwe ayoboye hatangiye igikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywa mu cyobo gihari.
Hari amakuru IGIHE yamenye yavugaga ko Urayeneza akekwaho no kuba yaragiye atanga ruswa kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo badatanga amakuru ko ahubatswe Ibitaro bya Gitwe hari imibiri y’Abatutsi yahajugunywe.
Iperereza rirakomeje kuko bikekwa ko hashobora kuba hari indi mibiri mu byobo biri mu Bitaro bya Gitwe no muri ESAPAG.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!