00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Urubyiruko rwasabwe kutamira bunguri inyigisho zibiba ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 13 May 2018 saa 10:26
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasabwe kugira amakenga mu gihe rwakira ubutumwa ruhabwa bushobora kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko rukwiye gushishikarira kumenya ukuri ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ibi byatangarijwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 urubyiruko rwishwe muri Jenoside, wabereye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ku wa 11 Gicurasi 2018.

Urubyiruko rwasobanuriwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashobotse kubera inyigisho mbi zabibwe mu Banyarwanda, bigatuma igihugu kigwirirwa n’amateka mabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yabwiye urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwiganjemo abanyeshuri ko amateka igihugu cyanyuzemo agomba gusigasirwa mu binyejana byose.

Yagize ati “Twaje kwibuka abavandimwe n’abana bacu banyuzemo kugira ngo tubahe icyubahiro bambuwe, aya mateka ntagomba gusibangana mu mitima yacu kuko twaba tutazirikana abacu. Mwebwe rubyiruko mukwiye kumenya ko inyigisho zose mbi mwahabwa n’abagihembera amacakubiri mugomba kuzishungura, mukirinda kuzimira bunguri kuko akenshi nta cyiza baba bashakira igihugu cyacu kuko ni mwebwe mbaraga zacyo.”

Yongeyeho ko ababyeyi batabwiza abana babo ukuri ko baba bangiza igihugu kuko nta cyiza bifuriza abazabakomokaho.

Ati “Babyeyi mumenye ko guhisha umwana wavutse asanga dufite amateka ameze atya, abantu baricanye ugomba kumubwiza ukuri akabimenya nawe akazabyigisha kandi akabisobanurira umwana we uko bimeze nta kugoreka. Ibi bituma tutagira abantu bumva ko ibyabaye mu Rwanda we bitabareba kandi aya ni amateka yacu, tuzaraga n’abazadukomokaho ingoma ibihumbi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yasabye urubyiruko kutamira bunguri inyigisho zibiba ingengabitekerezo ya Jenoside

Nkundiye Philipe watanze ubuhamya yavuze ko muri Jenoside hari ababyeyi biyibagije ko babyaye bakica abana kandi aribo bakagombye kubarinda no kubarengera mu kaga barimo.

Yagize ati “Urebye nka twe twari mu Rwanda duhigwa turi na bato twahuye n’ibizazane bikomeye byo kwicirwa ababyeyi tubibona. Birababaje ukuntu ababyeyi bamwe birengagije inshingano zabo, ntibabashe kuturengera mu gihe bakuru bacu bicwaga. Twarokowe n’abari bafite umutima wa muntu ndetse turanabashimira kuko badufashije ubu tukaba turi gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Kayitesi Beatha wari uhagarariye Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga yabwiye urubyiruko ko u Rwanda ari rwiza kandi rutekanye rutakibarizwamo ivangura rishingiye ku moko.

Yagize ati “Turi mu gihugu gifite amahoro kitakibarizwamo amacakubiri aho twese tungana. Haracyari ibibazo by’abana basigaye bagatoragurwa mu mirambo y’ababyeyi babo ndetse na bakuru babo kugeza ubu batarabona cyangwa ngo bamenye aho bakomoka; bamwe muri bo babujijwe uburenganzira ku mitungo yasizwe n’ababyeyi babo, imbaraga bafite bakagombye kubiheraho bakiteza imbere bahereye kubyo bafite.”

Urubyiruko rwibukijwe ko imbaraga zarwo zigomba gufasha igihugu mu iterambere ndetse binyuze mu gusinya igihango cy’urungano mu gusigasira amateka ya Jenoside ngo atazibagirana burundu. Hasabwe ko amateka yakomeza kubikwa neza, abakibyiruka bakayamenya bakazanayabwira abazabakomokaho.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abana bari bakivuka kugeza ku bari bafite imyaka 24 bishwe. Urubyiruko nirwo rwagize uruhare runini mu kuyikora ariko ku rundi ruhande urw’Inkotanyi rurayihagarika, rubohora Abanyarwanda.

Urubyiruko rwitabiriye umuhango wo kwibuka ruteze amatwi impanuro zahatangiwe
Kayitesi Beatha wari uhagarariye Ibuka yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rutakibarizwamo ivangura rishingiye ku moko
Umuhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye barimo n’Ingabo na Polisi
Kayitesi Beatha asinya igihango cy'urungano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages