00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Urugomero rwa Nyabarongo ruzuzura abaturage bishyuwe ingurane zose

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 1 October 2014 saa 01:45
Yasuwe :

Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo igenda igana ku musozo ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) buratangaza ko imirimo igenda neza kandi bizeza n’abaturage kubafasha kubona umuriro nk’uko babyemerewe ndetse n’abahuye n’ibibazo byo kutabonera amafaranga igihe, ko bazayabona mu cyumweru kimwe.
Ibi ni nka bimwe mu bisubizo byatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Mugiraneza Jean Bosco nyuma yo kwirebera imirimo yo kubaka (…)

Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo igenda igana ku musozo ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) buratangaza ko imirimo igenda neza kandi bizeza n’abaturage kubafasha kubona umuriro nk’uko babyemerewe ndetse n’abahuye n’ibibazo byo kutabonera amafaranga igihe, ko bazayabona mu cyumweru kimwe.

Ibi ni nka bimwe mu bisubizo byatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Mugiraneza Jean Bosco nyuma yo kwirebera imirimo yo kubaka urugomero aho igeze ndetse no kongera kurebera hamwe imbogamizi zaba zihari hagafatwa umuti urambye mu kugira ngo umushinga nk’uyu ukemure ikibazo cy’amashanyarazi kikiboneka.

Uyu muyobozi avuga kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego bakomeje kurebera hamwe ibibura ngo abantu bose bishyurwe, dore ko 81 bahuye n’ikibazo cyo kuyoba kw’amafaranga y’ingurane yabo; iki kibazo ngo kigomba gukemuka mbere y’uko hamurikwa uru rugomereo ariko by’umwihariko agera kuri miliyoni 106 ku batarayabona bo mu turere dukorwaho n’uru rugomero nka Muhanga na Ngororero bijejwe kuyabona mu cyumweru kimwe.

Umuyobozi wa REG (iburyo) aganira n'abashinzwe kubaka urugomero

Nubwo ariko bijejwe gukemurirwa ibibazo ariko bamwe mu baturage bagaragaje ko hari ibikigomba kwigwaho nko kuba imirima ya bamwe iri gusatirwa n’amazi umunsi ku munsi ariko imirima yabo bakaba babwirwa ko itazishyurwa kuko itegeko ry’ubutaka risobanurura ko inkengero z’imigezi n’ibishanga bidatangirwa ingurane. Abandi nabo bagaragaza ko basiragizwa mu nzego kuko bibona ku rutonde ariko ntibahabwe amafaranga kandi bakavuga ko badahawe igisubizo vuba byasa no kwirengagizwa.

Mu gukemura ibi byose, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwo busanga byashyirwa mu byiciro kandi bigasobanurirwa abaturage. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko bari kuganiriza abaturage ngo basobanurirwe byose ku buryo havaho urujijo.

Biteganijwe ko ku italiki 15 Ukwakira 2014 amazi azaba ari ku gipimo nyacyo cyo gukora igerageza rya mbere dore ko buri munsi yiyongeraho metero imwe ujya hejuru. Biteganijwe ko uru rugomero ruzaba rwarangiye kubakwa taliki 30 Ugushyingo, Sosiyete Angelique International yubaka uru rugomero ikazaba yamaze gutanze megawati 28 ziri mu masezerano.

Amazi azifashishwa mu kongera imbaraga z'amashanyarazi ariyongera umunsi ku wundi
Ntaho abaturage batageze ngo barenganurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages