00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yatawe muri yombi yarahinduye amazina

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 25 August 2018 saa 10:58
Yasuwe :

Umugabo witwa Hategekimana Gervais wahamijwe ibyaha bya Jenoside adahari, yatawe muri yombi mu Karere ka Muhanga nyuma y’imyaka 24 yihishahisha ndetse yaranahinduye amazina.

Ndayambaje w’imyaka 63 yafashwe n’irondo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 ubwo yari asubiye mu Murenge wa Rongi mu Kagali ka Gasagara, ari naho akomoka.

Amakuru avuga ko uyu mugabo, nyuma ya Jenoside yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza guhunguka ajya gutura i Nyamasheke ari naho yafatiye ibyangombwa afite kugeza ubu.

Mu gihe mbere yitwaga Hategekimana Gervais, abamufashe basanze yariyise Ndayambaje Gervais.

Nubwo atari ahari, mu 2008 Hategekimana yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Kavumu mu yahoze ari Komini Nyabikenke, rumukatira gufungwa imyaka 15.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Ndayisaba Aimable yabwiye IGIHE ko uyu mugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba.

Yagize ati "Uyu mugabo yafashwe n’irondo bamuzana ku murenge, abajijwe ibyangombwa basanga Indangamuntu afite idahwanye n’amazina azwiho muri aka kagali ka Gasagara akomokamo yanakoreyemo ibyaha bya Jenoside.”

“Bityo tumushyikiriza inzego z’ubugenzacyaha ngo zimukurikirane ku byaha yakoze bya Jenoside kuko yanabihamijwe n’Urukiko Gacaca."

Biteganyijwe ko uyu mugabo azagezwa imbere y’inkiko, aho ashobora kuburana ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho ahereye mu mizi.

Hategekimana Gervais, wahinduye amazina akiyita Ndayambaje Gervais yatawe muri yombi kubera icyaha cya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages