00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Uwibonyemo igisubizo aba atuye leta umutwaro kandi anayunganiye

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 21 September 2013 saa 10:46
Yasuwe :

Mu gushimangira umuco, uburezi n’imyidagaduro mu karere ka Muhanga, bishingiye ku gufashanya no kunganirana, harasabwa kubisigasira aho bikenewe, kubimenyekanisha aho bitaragera, kandi hakaba umuhate wo kwisungana.
Ibi ni ibigarukwaho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunee, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’umuco n’imyidagaduro (Centre Ahazaza), kizazamura kurushaho umuco n’ibikorwa by’imyidagaduro bizunganira (…)

Mu gushimangira umuco, uburezi n’imyidagaduro mu karere ka Muhanga, bishingiye ku gufashanya no kunganirana, harasabwa kubisigasira aho bikenewe, kubimenyekanisha aho bitaragera, kandi hakaba umuhate wo kwisungana.

Ibi ni ibigarukwaho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunee, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’umuco n’imyidagaduro (Centre Ahazaza), kizazamura kurushaho umuco n’ibikorwa by’imyidagaduro bizunganira uburezi bwatangirwaga mu ishuri Ahazaza, kandi barushaho gushimangira umuco.

Mukagatana ati “kuri ubu ntibikiri ngombwa ko abantu basaba inkunga umusubirizo, kandi hari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, kuko uwibonyemo igisubizo aba atuye Leta umutwaro kandi anayunganiye.”

Asobanura zimwe mu mpamvu zo kwishakamo ibisubizo, Umuyobozi w’ishyirahamwe Ahazaza rifite ikigo cy’ishuri n’iki kigo cyafunguwe, Madamu Raina Ruff, yagaragaje ko intego ya mbere ari ugushimangira ireme nyaryo ry’uburezi, kandi bikava mu banyarwanda ubwabo ntibyitirirwe abandi, cyane ko ibikorwa byose bihera ku babituriye. Aha atanga urugero ko kimwe mu byo biteze muri iki kigo, harimo ko ku banyeshuri bagera kuri 20 ku ijana b’abakene bigira ubuntu.

Madamu Raina, agaruka ku bamufasha mu bikorwa cyane abo bari kumwe mu ishyiramwe b’abanyarwanda, ndetse n’abakorerabushake bamufasha ku mpamvu zitandukanye, haba mu myigire cyangwa mu bikorwa bizakorerwa muri iki kigo, byiganjemo imyidagaduro; aho bafite icyumba cyiza gikorerwamo ibitaramo, aherekanirwa amasinema n’ibindi.

Bamwe mu baturiye iki gikorwa barashima byinshi bahereye kuba cyaritaye gutanga akazi ku bahaturiye, gusabana no kumenya ubuzima bwabo bafatwa nk’abagenerwabikorwa b’ibanze, nk’uko Gabriel Mutabaruka yabitangarije IGIHE.

Mukagatana Fortunée, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage na Madame Raina Luff Umuyobozi wa Centre Ahazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages