Mu gushimangira umuco, uburezi n’imyidagaduro mu karere ka Muhanga, bishingiye ku gufashanya no kunganirana, harasabwa kubisigasira aho bikenewe, kubimenyekanisha aho bitaragera, kandi hakaba umuhate wo kwisungana.
Ibi ni ibigarukwaho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunee, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’umuco n’imyidagaduro (Centre Ahazaza), kizazamura kurushaho umuco n’ibikorwa by’imyidagaduro bizunganira uburezi bwatangirwaga mu ishuri Ahazaza, kandi barushaho gushimangira umuco.
Mukagatana ati “kuri ubu ntibikiri ngombwa ko abantu basaba inkunga umusubirizo, kandi hari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, kuko uwibonyemo igisubizo aba atuye Leta umutwaro kandi anayunganiye.”
Asobanura zimwe mu mpamvu zo kwishakamo ibisubizo, Umuyobozi w’ishyirahamwe Ahazaza rifite ikigo cy’ishuri n’iki kigo cyafunguwe, Madamu Raina Ruff, yagaragaje ko intego ya mbere ari ugushimangira ireme nyaryo ry’uburezi, kandi bikava mu banyarwanda ubwabo ntibyitirirwe abandi, cyane ko ibikorwa byose bihera ku babituriye. Aha atanga urugero ko kimwe mu byo biteze muri iki kigo, harimo ko ku banyeshuri bagera kuri 20 ku ijana b’abakene bigira ubuntu.
Madamu Raina, agaruka ku bamufasha mu bikorwa cyane abo bari kumwe mu ishyiramwe b’abanyarwanda, ndetse n’abakorerabushake bamufasha ku mpamvu zitandukanye, haba mu myigire cyangwa mu bikorwa bizakorerwa muri iki kigo, byiganjemo imyidagaduro; aho bafite icyumba cyiza gikorerwamo ibitaramo, aherekanirwa amasinema n’ibindi.
Bamwe mu baturiye iki gikorwa barashima byinshi bahereye kuba cyaritaye gutanga akazi ku bahaturiye, gusabana no kumenya ubuzima bwabo bafatwa nk’abagenerwabikorwa b’ibanze, nk’uko Gabriel Mutabaruka yabitangarije IGIHE.



















TANGA IGITEKEREZO