00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Yagiye gucyura umugore akubitirwayo arapfa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 November 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Umugabo witwa Sibomana Gasana Viateur wo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yagiye gucyura umugore we wari umaze iminsi yahukanye, akubitirwayo arapfa.

Uyu mugabo w’imyaka 24 yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru afite umugore n’umwana umwe.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwo yajyaga kwa sebukwe gucyura umugore we bahayeho gutera amahane akubitwa n’abagabo babiri barimo muramu we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yavuze ko abo bagabo bamukubise inkoni mu mutwe, babonye arembye bamujyana kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

Ati "Bamujyanye ku Bitaro bya Kabgayi ahageze yahise apfa."

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.
Gugeza ubu umwe mu bakekwaho kumukubita yamaze gufatwa.

Umurambo wa byakwigendera wajyanywe i Kabgayi mu Bitaro gusuzumwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages