Byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 23 Ukwakira. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore, nubwo Mujawamariya yari umugore wa kabiri kuko uwa mbere yari yarapfuye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahamije iby’urupfu rw’abo bombi.
Ati ’’Ni byo koko aya makuru natwe twayamenye, ndetse tuvuye gusura aho byabereye. Umugore bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe, naho umugabo we yimanitse mu mugozi kandi bose bapfuye.”
“Aba bapfuye bombi bari abakirisitu basengera mu itorero rya ADEPR, ndetse n’abaturanyi babo bavuga ko nta makimbirane babonaga muri uwo muryango.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo wiyahuye mu minsi ishize yabwiye umwe mu bo mu muryango w’umugore wa mbere kuri telefone ko agiye gupfa, asaba ko bazamushyingura neza.
Meya Kayitare yongeye gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze zegereye abaturage mu midugudu kurushaho kwegera abo bayobora bakamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi icyo bamenye cyose kitagenda mu muryango bakihutira kubimenyesha inzego bireba bigakurikiranwa.
Nyuma y’izi mpfu, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma, nyuma yaho irashyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!