00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Yishe umugore we na we ariyahura

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 23 October 2023 saa 06:06
Yasuwe :

Minani Théogène wari utuye mu Kagari ka Nyamirama mu Karere ka Muhanga birakekwa ko yishe umugore we, Mujawamariya Séraphine nawe ariyahura.

Byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 23 Ukwakira. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore, nubwo Mujawamariya yari umugore wa kabiri kuko uwa mbere yari yarapfuye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahamije iby’urupfu rw’abo bombi.

Ati ’’Ni byo koko aya makuru natwe twayamenye, ndetse tuvuye gusura aho byabereye. Umugore bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe, naho umugabo we yimanitse mu mugozi kandi bose bapfuye.”

“Aba bapfuye bombi bari abakirisitu basengera mu itorero rya ADEPR, ndetse n’abaturanyi babo bavuga ko nta makimbirane babonaga muri uwo muryango.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo wiyahuye mu minsi ishize yabwiye umwe mu bo mu muryango w’umugore wa mbere kuri telefone ko agiye gupfa, asaba ko bazamushyingura neza.

Meya Kayitare yongeye gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze zegereye abaturage mu midugudu kurushaho kwegera abo bayobora bakamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi icyo bamenye cyose kitagenda mu muryango bakihutira kubimenyesha inzego bireba bigakurikiranwa.

Nyuma y’izi mpfu, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma, nyuma yaho irashyingurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye abayobozi ku nzego zose kurushaho kwegera abaturage bakamenya uko babayeho kuko ari byo bizatuma bakumira impfu nk'izi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages