Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo iyi mibiri yagaragaye ahari harimo kubakwa umuhanda utandukanya Umurenge wa Muhima n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge.
Iyi mibiri igaragaye mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE, ko bababazwa cyane n’uburyo hakigaragara abantu binangira gutanga amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kandi bayafite.
Umwe utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Birababaje cyane kuko aho iyo mibiri yagaragaye no mu mwaka ushize ruguru yaho hakuwe indi mibiri myinshi, none se ni ukuvuga ko abari bahatuye batazi ko bahiciye abantu cyangwa bahabajugunye kuko?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T Grace, yavuze ko amakuru y’uko muri ako gace hari imibiri y’abishwe muri jenoside bayahawe na kompanyi irimo kuhubaka umuhanda.
Ati “Umubiri wa mbere wagaragaye ku itariki 30 ukwezi gushize ubwo ikigo cyari kirimo gukora umuhanda ubwo bari bari gukoresha imashini icukura babibonye bari kumena igitaka mu Kagari ka Kora batubera abana beza barabitubwira duhagarika icyo gikorwa kuko hari mu minsi y’ikiruhuko abantu bitegura pasika.”
Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, bakomeje igikorwa cyo gushakisha imibiri aha hantu harimo kubakwa umuhanda hakurwamo igera kuri 21.
Ati “Ku wa Kabiri twazindutse mu gitondo tuhahinga, muri uko gucukura twasanze harimo icyobo kinini cyashyizwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragara abagera kuri 21 n’imyenda bari bambaye tuyizana aha ku Murenge turayitunganya tuyegereza indi mibiri 27 twakuye mu wundi mudugudu byegeranye.”
Yakomeje asaba abazi amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!