00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima: Guhagarika jenoside ni igihango abayirokotse bafitanye na Perezida Kagame

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 25 April 2015 saa 10:18
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu Murenge wa Muhima, bavuga ko bafitanye igihango gikomeye na Perezida Kagame hamwe n’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, kuko ari bo babarokoye.

Mu muhango wo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994 wabereye ku mbuga ya Kiriziya ya St Famille tariki ya 24 Mata 2015, mu buhamya bwatanzwe n’abacitse ku icumu bavuze ko mu cyahoze ari Segiteri Rugenge na Muhima habereye ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi bari bahungiye muri Ste Famille, St Paul n’ahandi hatandukanye , muri uwo murenge.

Kayiranga Yahaya, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, yavuze ko abarokotse kuba bariho uyu munsi hari uwo babikesha.

Yagize ati “Turashimira Imana yaturokoye, ariko dufitanye igihango gikomeye n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame, ni bo baturokoye ubwo byari bikomeye.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo abacitse ku icumu bamaze kwiyubaka, bagifite imbogamizi y’uko amafaranga y’inkunga y’ingoboka ahabwa abatishoboye akiri macye.

Avuga kandi ko imitungo y’abacitse ku icumu abayiriye n’abayangije badafite ubushake bwo kwishyura, ahubwo bakabahoza mu manza.

Akaba yaboneyeho gusaba urubyiruko n’abacitse ku icumu by’umwihariko guhaguruka bakarwanya abapfobya Jenoside, bavuga ko itabayeho cyangwa ko habayeho Jenoside ebyiri.

Avuga ko Kubaka inzibutso hirya no hino ari kimwe mu bifasha abarokotse kugaragaza ko Jenoside yabayeho, igakorwa amahanga arebera, igahagarikwa n’abanyarwanda ubwabo.

Ambasaderi Kabera Eraste, watanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yakozwe yarabanje gutegurwa, abayihakana bakaba ari abayiteguye, abayikoze hamwe n’abambari babo bafite ipfunwe ry’ibyo bakoze.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima, ku bufatanye n’abaturage hamwe n’abmakoperative atandukanye, bubatse inzu enye z’abacitse ku icumu batishoboye mu tugari twa Nyabugogo, Amahoro hamwe no mu kagari ka Rugenge, hatangwa n’inkunga y’amafaranga asaga miliyoni imwe y’amanyarwanda .

Kayiranga Yahaya, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages