00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima:Polisi yataye muri yombi Umugore waketsweho umugambi wo kwiba umwana mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 January 2017 saa 07:30
Yasuwe :

Polisi yo mu mujyi wa Kigali yataye muri yombi umugore wari ku bitaro bya Muhima, nyuma y’aho yateye inkeke abarwayi ko ashobora kuba yari afite umugambi wo kwiba umwana bakitabaza ubuyobozi bw’ibitaro na byo bigahamagara ubwa polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yavuze ko uyu mugore ushobora kuba akomoka mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka gasabo, yageze ku bitaro bya Muhima ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu afite imyenda y’umwana mu gikapu, avuga ko hari umugore bari buhahurire aje kubyara akamufasha.

Ababyeyi bari mu bitaro ngo bamwishishe babibwira ubuyozi busanga nta muntu yaje gufasha ndetse ataje no kubyara ahubwo yari afite undi mugambi bubibwira Polisi.

SP Hitayezu yagize ati “Byabaye ngombwa ko uyu munsi tumufata.Twamuganirije tumubaza ibibazo bitandukanye, atubwira ko uwo muntu yavugaga ko aje gufasha ntawe, yatubwiye ko yari yabwiye umugabo we ko atwite ariko si ko bimeze. Bigaragara ko yari afite umugambi wo kuba yatwara gutwara umwana akamwiyitirira. Tumufata yari afite igikapu kirimo imyenda.”

Yakomeje agira ati “Turacyari mu iperereza, ntituragera kure ngo tumenye neza icyabimuteye.”

Uyu mugore kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Yatawe muri yombi nyuma y’aho umwaka ushize mu bice bitandukanye by’igihugu hari abagiye bafatirwa mu cyuho biba abana b’impinja.

Muri Kanama 2016, mu Bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke uwitwa Byukusenge Betty wakoreraga muri serivisi yo kwita ku bana bavutse batuzuye muri ibi bitaro yafashwe yibye umwana abeshya nyina ko yapfuye amupfunyikira igipupe.

Mu Ugushyingo 2016, mu karere ka Kayonza, mu Bitaro bya Gahini na ho humvikanye amakuru y’umugore witwa Mukamazimpaka Grace wibwe umwana amaze kubyara n’uwari wigize umurwaza we.

Ibitaro bya Muhima, aho uyu mugore akekwaho gushaka kwiba umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages