00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhongerwa yihaye umwaka wo guhangana n’ikibazo cy’abana b’inzererezi muri Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 December 2016 saa 07:11
Yasuwe :

Nyuma y’amatora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yarangiye Muhongerwa Patricia atorewe uyu mwanya, yavuze ko ku bufatanye n’ubuyobozi byibuze mu mwaka umwe azaba amaze kujya mu mizi ashaka umuti w’ikibazo cy’abana b’inzererezi bakigaragara ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Aya matora yabaye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, yabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali, yarangiye Muhongerwa atsinze n’amajwi 114 kuri 39 ya Dr Pravda Mfurankunda bari bahanganye.

Mu ijambo rye, Muhongerwa yatangaje ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kiri mu byo agiye kwibandaho mu nshingano nshya yahawe.

Avuga ko iki kibazo ahanini kiva ku miryango idakurikirana abana babo ndetse abandi akaba ari impfubyi bisaba ko giherwa mu mizi hakarebwa abo bana, abafite imiryango bakaganirizwa, abatayifite nabo bagahabwa ubufasha n’inzego zifite izo nshingano.

Yagize ati “Ni abana b’Abanyarwanda, hari abafite ababyeyi n’imfubyi, tugiye kureba ni abahe badafite ababakurikirana, abafite uburere bubi n’abafite ababyeyi batabasha kubakurikirana. Muri izi nshingano ngiye kwiga iki kibazo hamwe na bagenzi banjye.”

Yakomeje agira ati “Abafite imiryango badafite ubushobozi tuzareba icyo Leta yabafasha uretse ko baba babufite bakeneye guhindura imyumvire. Abadafite ababyeyi, hari gahunda ya Leta yihariye yita kuri abo bana, tuzakurikirana duhuze inzego ikibazo gikemuke.”

Muhongerwa yavuze ko atatanga icyizere cy’uko mu mwaka umwe iki kibazo kizaba kirangiye burundu ariko kizaba kigeze ku rwego rushimishije.

Ati “Ikigamijwe ni ukuvanaho burundu ikibazo cy’abana b’inzererezi mu mihanda ya Kigali.Sinavuga ko bizaba birangiye burundu mu gihe cy’umwaka ariko hari intambwe igaragarira buri wese izaba imaze guterwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yamushimiye imirimo atorewe anamusaba kwicisha bugufi kabone nubwo abamugana yaba nta gisubizo abafitiye.

Ati “ Inshingano utorewe uzahura n’ibibazo, abakubeshya, abakubwiza ukuri, abazakugana nta gisubizo cy’ibibazo bakuzaniye ufite, icyo usabwa ni ukubatega amatwi. Nuca bugufi bazishima kabone nubwo waba utabasubirije ibibazo.”

Muhongerwa Patricia watorewe uyu mwanya wahozeho Kazayire Judith uherutse kugirwa Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba, yari asanzwe ari Umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Amatora yabereye mu Biro by'Umujyi wa Kigali
Umuyobozi wa JKomisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda yemeza Muhongerwa Patricia ko ariwe watorewe umwanya w'Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Muhongerwa Patricia arahirira inshingano nshya yatorewe
Minisitiri Kaboneka yasabye Muhongerwa Patricia guca bugufi no kubaha inshingano nshya yatorewe
Nyuma y'amatora bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages