Ni kenshi byagiye bivugwa ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakoresha ingufu z’umurengera mu kwaka abaturage amafaranga ya Mituweli, aho babafatira amatungo cyangwa bakabambura ibyabo, hakaba n’ubwo babatangiriye mu nzira bakababuza kujya ku isoko.
Ubwo yari mu Karere ka Huye kuri uyu wa 08 Nzeri 2017, mu nama n’abayobozi ku nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe byinshi ku mibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba, yagarutse ku makosa akorwa n’abayobozi mu gusaba abaturage umusanzu wa Mituweli abibutsa ko uwo bizagaragaraho azahanwa.
Yabivuze nyuma y’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bari bamaze kuvuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe (Kuwa 15 Nzeri 2017), bazaba bazamuye ubwitabire bw’abatanga mituweli bakageza hejuru ya 66% kandi kuri ubu hari n’abakiri munsi ya 40%.
Dr Mukabaramba yagize ati “Mwihaye icyumweru? Hari ibintu mujya mukoresha bitari byiza, ugasanga muramanutse abaturage murabakanze, mufashe ihene zabo, mubatangiye bajya ku isoko. Biriya sibyo kuko bitanga ishusho mbi”.
Yakomeje abasaba ko bakwiye kwegera abaturage bakabigisha ibyiza bya Mituweli bakabasaba kuyitanga ku bushake bwabo, abo babona bakennye bakabashyira mu byiciro by’abagomba gufashwa ariko ntibabahutaze.
Ati “Mukwiye kwegera abaturage mugakora ubukangurambaga uko mushoboye mukagera ku rugo ku rundi, kuko ntabwo byumvikana ukuntu wamutangira agiye ku isoko n’ibyo yari afite ukabimwambura, niba ubona koko nta mafaranga yabona mushyire mu batishoboye aterwe inkunga”.
Nyuma y’iyo nama, Dr Mukabaramba yabwiye itangazamakuru ko umuyobozi uzafatirwa mu makosa nkayo azahanwa.
Nyuma y’amezi atatu umwaka wa Mituweli utangiye, imibare yagaragajwe yerekanye ko kugeza ubu Intara y’Amajyepfo ari yo iri inyuma y’izindi mu bwitabire kuko igeze kuri 60.8% mu gihe u Burengerazuba bugeze kuri 66,3%, u Burasirazuba 66.5%, naho Amajyaruguru 71.1%.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko adashimishijwe n’ukuntu hari imirenge ikiri inyuma mu bwitabire bwa Mituweli kandi hari iyo bituranye ifite ubwitabire buri hejuru.
Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twagiriwe inama yo kwigira ku karere ka Gisagara kuko ko kari ku bwitabire bushimishije ndetse kakaba gafite n’imirenge abaturage bamaze kwishyura umusanzu wa mituweli ku kigero cya 100%.
Kugeza ubu Akarere ka Gisagara ku bijyanye n’ubwitabire bwo gutanga mituweli kari ku kigero cya 75.5%, ku rwego rw’igihugu kakaba kari ku mwanya wa gatatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwagaragaje ko ibanga rikoreshwa ari uko abaturage batanga umusanzu wa mituweli binyuze mu bimina, kandi ngo ntabwo abaturage birirwa batonze imirongo bajya guhinduza amakarita, ahubwo bikorwa n’abayobora ibimina.







Ibitekerezo 0