Mukangarambe yacumbikaga mu nzu itagira intebe yishyura ibihumbi birindwi ku kwezi. Aho yari atuye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali kubona amafunguro kuri we byari ingume, kuko yabifashwagamo n’abanyamuryango ba FPR.
Muri 2004, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi yamuhaye ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, ayakodeshamo isambu irimo amabuye mu karere ka Kamonyi atangira kuyacukura.
Nyuma y’ukwezi yatsindiye isoko ryo kugemura amabuye yo kubaka umuhanda Kicukiro- Sonatube ( Uva Sonatube kugera ku Gisimenti) ryari ryatanzwe n’ikompanyi y’ubwubatsi ‘NPD Cotraco’ ari nayo yawubakaga.
Nubwo nta mafaranga na make yari afite kuri konti, yahise ajya muri banki kwaka inguzanyo ya miliyoni enye nyuma yo kubereka isoko yatsindiye abizeza kwishyura uko na we azajya yishyurwa.
Mu nteko rusange ya FPR ku rwego rw’Umurenge wa Gisozi yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2016, Mukangarambe w’imyaka 50, yavuze ko yarangije ikiraka cy’umuhanda Kicukiro- Sonatube yungutse miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, ahita aguramo imodoka ye bwite yo mu bwoko bwa Fuso izajya imufasha gutwara amabuye.
Kuva icyo gihe ubuzima bwe bwagiye buhinduka.Yavuye mu nzu y’ibihumbi birindwi agenda yimukira mu zisumbuye, ndetse aza no kuba mu y’ibihumbi 70 ku kwezi.
Yavuze ko yakomeje gutera imbere uko agenda abona ibiraka, ndetse kuri ubu akaba afite ubushobozi bwo kugemura amabuye ku nyubako kugeza yuzuye. Ngo nta kiraka kimunanira.
Magingo aya afite inzu ye yubatse mu Murenge wa Gisozi abarira agaciro ka miliyoni 40, imodoka eshatu zirimo ebyiri zitwara amabuye n’imwe yo kugendamo.
“Gukorana na FPR Inkotanyi ni ukwishinganisha”
Mukangarambe yavuze ko gukorera Umuryango FPR Inkotanyi ari nko gukorera Imana kuko ngo iyo uyirimo uba wumva ukomeye na serivisi ucyeneye ukaba ushobora kuyibona nta kabuza.
Yagize ati “Nk’iyo ninjiye ahantu mfite ikibazo nta muntu mpazi, numva nkomeye nifitiye icyizere. Mbese numva ko na serivisi nkeneye ndi buyihabwe. Iyo ukoranye na FPR uba uri mu bwishingizi kandi nta gihombo kirimo.”
Ashingiye ku rugendo yanyuzemo n’iterambere agezeho abikesha FPR, gukora cyane, gutinyuka no gukurikiza gahunda za Leta n’impanuro z’Umukuru w’Igihugu usaba abagore kuvana amaboko mu mufuka bagakora, yasabye abagore bagenzi be gukorana n’ibigo by’imari.
Ati “Mpora nkangurira abagore kutitinya bakegera ibigo by’imari kandi ntibumve ngo bafite amafaranga make.Ntabwo ubushabitsi ari ugutangiza amafaranga menshi ahubwo ni ugutangiza amafaranga make ubundi ukagira ubushake n’ubunyangamugayo.”



















TANGA IGITEKEREZO