00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukantaganzwa Domitille yahize kumenyekanisha amategeko mu baturage

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 11 December 2019 saa 10:32
Yasuwe :

Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitille, avuga ko bimwe mu by’ingenzi bikwiye gushyirwamo imbaraga na komisiyo yahawe kuyobora, ari ukumenyekanisha amategeko mu baturage hagamijwe kugabaya icyuho kikihagaragara.

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Aimable Havugiyaremye, wari usanzwe ayobora iyi komisiyo ariko akaba yarahawe izindi nshingano z’Umushinjacyaha Mukuru.

Mukantaganzwa yavuze ko bazashyira imbaraga mu kumenyekanisha amategeko bafatanyije n’izindi nzego, bagashyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho abanyarwada bazajya bifashisha mu kumenya amategeko y’igihugu abagenga ndetse bakanayigishwa.

Ati “Twizeye ko bizashoboka kuko urwego rw’ubutabera ni urwego rufite inzego kuva hasi mu baturage kugeza mu nzego zo hejuru z’igihugu. Nta muntu ukwiye kumenya itegeko ngo rize rimwitura hejuru, ahubwo akwiye kurimenya yanaritanzeho ibitekerezo cyangwa yaryigishijwe.”

Yakomeje avuga ko abayarwanda badakwiye kumenya gusa amategeko abagenga, ko ahubwo bagomba kuyatangaho ibitekerezo, akajya akorwa mu buryo bo babigennye.

Kumenya amategeko bifatwa k’inshingano ya buri muturage mu rwego rwo kwirinda ko yarenganywa biturutse ku kuba atazi ingingo z’amategeko zimurengera cyangwa bimwe mu byo yakwirinda bifite amategeko abihana.

Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, inafite inshingano zo kuyamenyekanisha, ivuga ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, amategeko asaga 700 yakozweho ubushakashatsi, agera kuri 301 ariyo ataravugururwa cyangwa ngo avanweho.

Ni mu gihe amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, agera kuri 400 yari mu ndimi z’amahanga, yose yasemuwe agashyirwa mu Kinyarwanda.

Mukantaganzwa yamenyekanye cyane ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca mu bihe bigoranye kugeza ubwo hari n’abamwitaga ‘Madamu Gacaca’.

Azwiho kuba yarabaga afite igisubizo ku kibazo cyose kijyanye n’inshingano ze, n’amadosiye ya Gacaca akomeye yose yabaga ayazi mu mutwe. Nyuma y’aho Inkiko Gacaca zisorejwe, yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Ni umwe mu bari bagize itsinda ryanditse Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Mukantaganzwa yatangiye inshingano nshya yiha umuhigo wo kumenyekanisha amategeko mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages