Uyu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi wabaye kuri uyu wa mugoroba wo kuwa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare 2017.
Nyamulinda Pascal yasimbuye Mukaruliza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia nk’uko byasohotse mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuya 3 Gashyantare 2017.
Nyamulinda Pascal akimara gutorwa yatangaje ko mu mishinga ye azibanda ku iterambere rusange ry’umujyi.
Icyo gihe yagize ati “Nzi neza ko ubuyobozi bw’uyu mujyi wa Kigali burimo inshingano zikomeye. Tuzashyira imbere inyungu z’abaturage bacu tubinyujije mu nzego zose, imibereho myiza, ubukungu n’ubutabera. Imihigo yacu izagerwaho binyuze mu kumenya guhitamo neza ikitubereye ndetse no kumva inama zabo dukorana, inzego zose n’abafatanyabikorwa mu kugera kuri byinshi twiyemeje.”
Yatangaje kandi ko azaharanira kwagura ibikorwa bituma Kigali irushaho kunogera abayigendamo binyuze mu kunoza ibikorwa remezo nk’imihanda, gukura abantu mu buryo bw’imiturire y’akajagari, guha ubuhumekero umujyi binyuze mu kubungabunga imisozi iwukikije n’ibindi.
Nyamulinda yatowe ku bwiganze bw’amajwi 161 mu gihe Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35, mu basaga 196 bari bagize inteko itora.
Uyu mugabo w’imyaka 53 afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga (International Public Affairs) yakuye muri Université Catholique de Louvain mu Bubiligi, ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya gatatu cya Kaminuza mu gukurikirana Imishinga (Project Management) yakuye muri Maastricht University mu Buholandi.
Nyamurinda yakoze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS).
Yabaye umudipolomate w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York mu gihe cy’imyaka itanu mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Irangamuntu, NIDA, kuva mu 2007, aza gusimburwa kuri uyu mwanya na Josephine Mukesha mu ntangiriro za Gashyantare 2017.
Mukaruliza yari yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tariki ya 29 Gashyantare 2016 mu gihe cya manda y’imyaka itanu. Mu bayoboye Umujyi wa Kigali, ni we wamaze igihe gito kingana n’amasaha 8184 ahwanye n’iminsi 341.
Inkuru bifitanye isano:
– Nyamurinda Pascal yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali: Uko amatora yagenze



















TANGA IGITEKEREZO