Mukasine agiye kuri uwo mwanya asimbuye Madeleine Nirere, warahiriye inshingano z’uwo mwanya ku wa 17 Mata 2012. Bisobanuye ko yari amazeho imyaka umunani, ihwanye na manda ebyiri yemererwaga.
Ku 8 Gicurasi 2020, Nirere yari yasigiye ububasha uwari Visi Perezida Silas Sinyigaya, nyuma yo gusoza izo manda ze.
Marie Claire Mukasine wahawe kuyobora iyi komisiyo yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Umusenateri, ndetse yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Mbere y’izo nshingano, Mukasine yabaye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda, Sonarwa. Yanakoze nk’umunyamategeko mu bigo bya Leta bitandukanye.
Mukasine kandi yakoze muri Sosiyete Sivile nko mu muryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, Haguruka, yayoboye hagati ya 1994-1996.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu miyoborere n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO