Mukasonga yatowe tariki ya 25 Gashyantare 2011, maze nyuma y’ukwezi, tariki ya 26 Werurwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabira umuganda wabereye muri ako Karere ugamije guca nyakatsi.
Guca nyakatsi yamaze kuba amateka mu Rwanda byari bigamije gushakira Abanyarwanda imibereho myiza, bakava mu buzima bubi bashobora guhuriramo n’ibibazo bitandukanye bagatuzwa aheza.
Inyubako ndende zigezweho ni kimwe mu biranga Umujyi wa Kigali, Mukasonga avuga ko ku bufatanye n’abaturage, abakozi b’Akarere, abayobozi na njyanama bafashije Akarere gutera imbere.
Imyaka itanu ayoboye ngo ni igihe kinini kuko iyo ari umwana aba atangira ishuri. Mukasonga yagarutse ku nyubako zigezweho zirimo ibiro by’Umujyi wa Kigali, Pansion Plazza, inyubako ya Makuza, Minecofin n’izindi nyinshi.
Uwari uhagarariye Umurenge wa Kanyinya muri uwo muhango, yavuze ko abaturage bahawe amazi n’amashanyarazi, bakubakirwa inganda zitunganya amazi, bubakirwa ivuriro, amatara ku muhanda ndetse hakanubakwa n’uruganda rwa Skol.
Uwari uhagarariye Umurenge wa Kigali yemeje ko abenshi bibazaga uko bitwa ab’i Kigali kandi nta mazi nta muriro bagira, ariko muri iyi manda bahawe amazi n’amashanayarazi bituma bibona nk’ab’i Kigali.
Mu byakozwe kandi harimo imihanda ya kaburimbo, harimo uva i Nyamirambo (kuri 40) ugaca mu Rwampara-Cercle Sportif ugakomeza mu bindi bice, uwo muhanda abaturage bari barawemerewe na Perezida Kagame, wavanye abaturage mu bwigunge.
Mukasonga yagize ati “Uriya muhanda ni igikorwa gikomeye, Umukuru w’Igihugu yari yaremereye abaturage, ubu barafata imodoka bakajya mu bindi bice, Kicukiro n’ahandi.”
Mukasonga yasanze Akarere ka Nyarugenge kinjiza nka miliyari ebyiri mu misoro ariko ubu karinjiza asaga miliyari zirindwi.
Mukasonga yagiriye inama uwamukoreye mu ngata kudahuga ngo iterambere ry’Akarere risubire inyuma, nawe amwemerera ko nubwo inshingano ziyongereye ariko azazisohoza akagisha n’inama abayobozi basoje manda.
Mukasonga yatorewe kuyobora Nyarugenge asimbura, Théophila Nyirahonora utariyamamarije kuri uwo mwanya, yatoranywe na Félicien Kagisha ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere na Pierre Kalisa nk’ushinzwe imibereho myiza.



















TANGA IGITEKEREZO