00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukiza yitandukanyije na se uyoboye FDLR wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 19 December 2019 saa 05:14
Yasuwe :

Mukiza Willy Maurice ubyarwa na Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo, uheruka no gutorerwa kuyobora FDLR, yavuze ko atumva ukuntu abantu bingingirwa gutaha mu gihugu cyabo kandi aribo bakabaye babisaba.

Yabigarutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 iteraniye i Kigali, kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2019.

Mukiza usanzwe ari umwana wa kabiri wa Ntawunguka ari mu rubyiruko rusaga ibihumbi bitatu byakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ruherereye mu cyumba cya Intare Conference Arena i Rusororo.

Ubwo abahateraniye bahabwaga ijambo, Mukiza na we yafashe umwanya ashima amahirwe we n’abavandimwe be babiri bahawe yo kwiga neza no kubaho nk’abandi Banyarwanda nyamara umubyeyi wabo arwanya igihugu.

Mu ijambo ryuzuye amarangamutima no gufatwa n’ikiniga, Mukiza yavuze ko ashaka gushima ariko akanatanga ubuhamya.

Yateruye agira ati “Mfite mukuru wanjye nkagira na mushiki wanjye unkurikira, turi abana batatu ba Gen Major Ntawunguka Pacifique, abarizwa mu mashyamba ya Congo, mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.’’
Yashimiye u Rwanda rwabafashe nk’abandi Banyarwanda rutitaye kuri se uri mu mitwe itarwifuriza ineza.

Ati “Nubwo bwose data ari hakurya iyo mu mashyamba, ntabwo mwadutereranye igihugu cyatwitayeho, cyaratwigishije dukora neza nk’abandi Banyarwanda bose dufite umuteakano ntawugira icyo atubaza uturenganya mbese mwatwitayeho nkuko mwitaye ku Banyarwanda bose.”

Mukiza yavuze ko n’abavandimwe be babonye uburezi nkuko urundi rubyiruko rwiga nta ngorane.

Ati “Mu mashuri twarize, ndetse mukuru wanjye yize Kaminuza arihirwa n’igihugu, arangiza akomereza mu Bushinwa, niho ari gukorera Masters’. Nta cyangombwa yigeze yimwa, nta n’uwamubajije ngo ugiye he? mbese murumva ko twari tumeze nk’abandi Banyarwanda bose, hatitawe ko turi abana ba Ntawunguka Pacifique.’’

Yakomeje ati “Mushiki wanjye na we yiga Kaminuza muri Ghana, niho ari kwiga Pharmacie, nanjye ndangije muri Kaminuza y’u Rwanda, muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Ishami rya Civil Engineering nasoje uyu mwaka; ubu ndi umwenjeniyeri mbikesha igihugu cyampaye umutekano. Kititaye ku wo ndi we.”

Mukiza wanyuzagamo akiyumvira ari kuvuga yahishuye ko iyo we n’abavandimwe be babitekerejeho bumva ari ibintu bidashoboka.

Ati “Twe mu rugo hari igihe tuganira, tukumva bidashoboka, kuba dufatwa kimwe n’abandi kandi muzehe wacu ari umwe mu batacyifuriza gutera imbere.’’

Mu butumwa bwe yagiriye inama urubyiruko arusaba kwima amatwi abashaka kurushora mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda.

Ati “Ndagira ngo ngire inama urubyiruko bagenzi banjye, dufite igihugu kidukunda, kidushyigikiye natwe rero nidufatirane ayo mahirwe mwirinde abantu babajya mu matwi, bafite umugambi wo gutuma mwanga igihugu cyanyu.’’

“Njyewe sinakwiyumvisha buryo ki wata aya mahirwe ukihuza n’iyo mitwe, buracya wirukanka wagira ngo uraryamye ukirukanka intego yawe nta shinge na rugero ifite ari iyo gusenya gusa. Iyo nama ndayibagiriye muze twese dufatanye, dushyire hamwe twihutishe iterambere ry’igihugu cyacu, icyerekezo 2050 kivugwa nonaha ni twebwe tugomba kugiharanira.”

Mukiza yashimangiye ko bidakwiye ko igihugu cyingingira abantu gutaha bakinangira kandi ahubwo aribo bakabaye babisaba.

Ati “Sinasoza ntagiriye inama Abanyarwanda bose aho bari hose mu mashyamba cyangwa se no hanze y’igihugu, harimo na data, ko bashyira intwaro hasi bakaza tugafatanya kubaka igihugu. Mu Rwanda ni umutekano amahoro ni yose iterambere turakataje. Sinumva uburyo bakwingingira amahirwe ukayanga ari njye uriyo nakagombye kuba ari jye ubisaba. Natwe nk’abana ba Ntawunguka twiteguye kugikorera, mu buryo ubwo aribwo bwose.’’

Mukiza ni umwana wa Gen Ntawunguka; uyu mugabo uzwi ku mazina menshi arimo Colonel Omega, Nzeri, Israel yavukiye ku Gisenyi kuwa 1 Mutarama 1964, yari Umugaba w’Ingabo za FDLR.

Nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishe umuyobozi wa FDLR-FOCA, Gen Sylvestre Mudacumura, uyu mutwe wamaze gutora Gen Maj Pacifique Ntawunguka ngo awuyobore.

Mu 2016 mu kiganiro yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse kuri Gen Ntawunguka wamubwiye ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo.

Yagize ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”

“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana nawe.’’

Gen. Kabarebe avuga ko yamubwiye ko Se yamwise nabi (Ntawunguka), kuko amaze imyaka myinshi mu ntamabara aba mu mashyamba, ariko akaba adateze kuyitsinda cyangwa ngo agire indi yunguka.

Gen Ntawunguka yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse afatirwa ibihano n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu 2009.

Mukiza Willy Maurice yashimye uko Leta y'u Rwanda ibitaho mu gihe umubyeyi we Gen Maj Pacifique Ntawunguka ari mu barwanya igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages