00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyenyezi Béatrice yasabye ko mu rukiko haza abatangabuhamya bamushinja

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 October 2022 saa 04:49
Yasuwe :

Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasabye ko mu rukiko haza abatangabuhamya bamushinja kugira ngo abumve neza, na we abashe no kwiregura.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Munyenyezi yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye aho asanzwe aburanira.

Akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu.

Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu iburanisha riheruka ku wa 19 Nzeri 2022 mu rukiko humviswe abatangabuhamya babiri bamushinjura.

Kuri uyu wa Kabiri, iburanisha ryatangiye Urukiko ruvuga ko hari ibaruwa rwandikiwe n’abunganizi mu mategeko ba Munyenyezi ari bo Me Bruce Bikotwa na mugenzi we Félicien Gashema, basaba ko mu rukiko haza n’abamushinja ibyaha kugira ngo bumvwe.

Munyenyezi yahawe ijambo ntiyanyuranya n’abamwunganira, abwira urukiko ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja.

Abamwunganira babwiye urukiko ko ibyo umukiliya wabo asaba biteganywa n’amategeko ko abatangabuhamya bashinja ari bo bagomba kubanza kumvwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Munyenyezi asaba atari byo kuko no mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwahisemo gutangira kumva abatangabuhamya bamushinjura.

Bwavuze ko ibisabwa byagombye kuba byarakozwe mbere urubanza rugitangira bityo atari ngombwa ko abamushinja bazanwa mu rukiko.

Bwavuze ko ibyo uruhande rwa Munyenyezi ruri gukora bigamije gutinza urubanza.

Gusa impande zombi zahurije ku kuba ibisabwa byose byafatwaho umwanzuro n’urukiko mu bushishozi bwarwo.

Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, urukiko rwafashe iminota 30 yo kwiherera maze rugarukana umwanzuro w’uko ubusabe bwa Munyenyezi bufite ishingiro bityo abatangabuhamya bamushinja bagomba kuza mu rukiko bakumvwa.

Urukiko rwategetse ko ubushinjacyaha bugomba kuzana abashinja Munyenyezi bakumvwa imbonankubone.

Abatangabuhamya batanu bari baje gushinjura Munyenyezi, urukiko rwababwiye ko bazamenyeshwa ikindi gihe bazagarukira.

Urukiko rwahise rwanzura ko iburanisha risubitswe rikaba rizakomeza ku wa 13 Ukwakira 2022.

Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba; kuri ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni umukazana wa Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyenyezi yasabye ko mu rukiko haza abatangabuhamya bamushinja

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages