Ni Umwanzuro wafatiwe mu rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kabiri.
Mu masaha ya mu gitondo saa Tatu nibwo Munyenyezi yinjiye mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Huye yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda.
Yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri ari bo Me Bikotwa Bruce na Me Gashema, bagaragarije urukiko ko hari ibyo batigeze babona mu bigize dosiye y’uregwa, ibyo bikaba ariyo mpamvu bifuje ko urubanza rwimurwa.
Banakomeje bagaragariza urukiko imbogamizi umukiliya wabo afite zo kuba aho afungiwe mu Karere ka Nyamagabe ubuzima abayemo butamushyira mu buryo bwiza bwo kuba yabona ubuvuzi bw’umuvuduko w’amaraso bityo yagasubijwe gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge.
Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego kugeza kiregewe urukiko, abamwunganira bayifiteho uburenganzira bwo kuba bayirebamo bityo atariho urukiko rwahera rufata icyemezo cyo gusubika uru rubanza.
Ku bijyanye no kwimurira Munyenyezi muri gereza ya Nyarugenge, umushinjacyaha yavuze ko kugira ngo azanwe i Nyamagabe ari we wabyisabiye ngo yanga kuburana hifashishijwe iyakure kandi ko kuba yabonana n’abaganga ndetse no kuba yabona ifunguro ryihariye rijyanye n’uburwayi afite, byose bishobokan bityo ubusabe bwo kwimurwa nta shingiro bufite.
Inteko y’iburanisha yanzuye ko urubanza rusubikwa ariko agakomeza gufungirwa i Nyamagabe cyane ko ari we wari warabyisabiye ngo yanga kuburanira ku ikoranabuhanga
Urubanza rukaba ruzasubukurwa kwa 31 Gicurasi 2022 isaa Tatu za mu gitondo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside. Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!