Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 nibwo Munyenyezi yasubiye imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kwiregura ku byaha bya Jenoside ashinjwa kuba yarakoreye i Butare. Byari byitezwe ko urubanza rwe rusubizwa mu ruhame humvwa abandi batangabuhamya batanu bamushinja.
Ibi siko byaje kugenda kuko umwe mu batangabuhamya yageze imbere y’inteko iburanisha asaba ko yatangira ubuhamya mu muhezo kubera ko afite impungenge z’umutekano we.
Uwo mugabo wo mu Karere ka Huye wemeza ko yafatanyije na Munyenyezi Béatrice gukora ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi yiteguye kubivuga.
Ni nyuma y’uko abagera kuri batatu bamushinja bari babikoreye mu muhezo kuri uyu wa Mbere.
Ubwo Munyenyezi yari ageze imbere y’inteko iburanisha, ubushinjacyaha bwavuze ko bwazanye abatangabuhamya batanu biteguye kumushinja ibyaha.
Gusa umwe mu batangabuhamya yaje imbere y’inteko iburanisha avuga ko ashaka gutanga ubuhamya mu muhezo kuko afite impungenge z’umutekano we.
Uwo mugabo yasobanuye ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ndetse aza no guhamwa n’ibyo byaha imbere y’inkiko akatirwa gufungwa imyaka 20.
Uyu mugabo wasoje ibihano akaba aba muri sosiyete yavuze ko mu byaha yakoze hari ibyo yafatanyije na Munyenyezi Béatrice i Butare kandi yiteguye kubivuga.
Yagize ati “N’ubwo umwirondoro wanjye wamenyekanye nifuza gutangira ubuhamya mu muhezo.”
Yasobanuye ko atizeye umutekano we kuko yigeze kujya gutanga ubuhamya Arusha muri Tanzanie ashinja abakoze Jenoside, atashye aterwa icyuma ari muri gereza.
Ibyo ngo byamweretse ko hari abantu bo mu muryango wa Nyiramasuhuko Pauline [nyirabukwe wa Munyenyezi] bashobora kuba bashaka gusibanganya ukuri].
Yavuze ko amaze iminsi ahamagarwa n’abantu bamutera ubwoba bamusaba kureka ibyo gutanga ubuhamya kandi no mu ijoro ryakeye hari uwamuhamagaye.
Ashingiye kuri ibyo yavuze ko yifuza ko yatangira ubuhamya mu muhezo hari ababuranyi gusa.
Munyenyezi Béatrice yasabye ijambo avuga ko umuhezo atari ngombwa kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku mugaragaro ariko ubushinjacyaha buvuga ko ibyo umutangabuhamya asaba byemewe n’amategeko.
Inteko iburanisha imaze kumva impande zombi yagiye kwiherera maze igaruka yanzura ko uwo mugabo atangira ubuhamya mu muhezo nk’uko yabyifuje kubera umutekano we kandi amategeko abiteganya.
Abari mu rukiko batari ababuranyi basabwe guhita basohoka ariko basiga Munyenyezi amanitse ukuboka asaba ijambo.
Bakimara gusohoka, Munyenyezi yahise yikoma inteko iburanisha ayishinja kubogama.
Ibi byatumye inteko iburanisha isubika urubanza itegeka ko ruzakomeza tariki ya 2 Ugushyingo 2022 hafatwa umwanzuro niba kwihana inteko iburanisha kwe bifite ishingiro
Bisobanuye ko uru rubanza rushobora guhabwa abandi bacamanza batari abasanzwe kuko Munyenyezi yabashinje kubogama avuga ko nta butabera abitezeho.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!