Mu Murenge wa Munyiginya Akarere ka Rwamagana, haravugwa urupfu rw’umugabo ufite imyaka 65 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umurambo we ukaba watoraguwe mu gishanga kiri hagati y’Umurenge wa Munyiginya n’Uwa Gishari.
Uyu witabye Imana ni uwitwa Kamandwa Aloys wavutse mu 1948, akaba yari atuye mu mudugudu wa Ntunga, Akagari ka Cyimbazi, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata, yabonetse atagihumeka umwuka w’abazima mu gishanga kigabanya Umurenge wa Gishari n’uwa Munyiginya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya Semahoro Guy, yatangarije IGIHE ko Kamandwa yari asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe, yabuze ku wa gatandatu saa sita z’amanywa, na bo bakaba barabibwiwe n’umuryango we. Yakomeje agira ati “Kuri uyu wa mbere umurambo we ni bwo wagaragaye muri iki gishanga cyigabanya Umurenge wa Gishari n’uwa Munyiginya. Twasanze nta bikomere bigaragaza ko yishwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Supt Nsengiyumva Benoit, yatangarije IGIHE ko ibimenyetso ubuvuzi bugaragaza, bimaze kubona ko nta wishe uyu mugabo, ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Yagize ati “Uyu mugabo wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yanafata imiti. Yahoraga yikanga ari na ko yiruka avuga ko hari abantu bagiye kumwica, kuko asanzwe yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Kugeza ubu ariko haribazwa ukuntu nyakwigendera ashobora kuba yiyahuye, mu gihe nyamara umurambo we utasanzwe mu mazi ahubwo wasanzwe mu gishanga, ari na byo byatumye uyu muvugizi wa Polisi avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.



















TANGA IGITEKEREZO