Yabigarutseho kuri uyu wa 04 Gicurasi 2017, ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu gutangiza icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo z’igihugu (Army Week).
Abasirikari, abapolisi, abayobozi n’abaturage bifatanyije mu gutera imbuto y’ibijumba mu gishanga cya Rwibona giherere mu Murenge wa Kansi, bashyira n’ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu 50 zizahabwa abatishoboye.
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko ari iby’agaciro kuba ingabo z’igihugu zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’amajyambere, avuga ko atari ko byahoze ku ngabo za Leta zabanje.
Mureshyankwano yatanze urugero rw’aho yavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko babonaga abasirikare bakihisha batinya ko babagirira nabi cyangwa bakabaka umusoro w’umubiri.
Yagize ati “Njyewe aho navukiye, aho nakuriye, ndi umwana niga mu mashuri abanza, twajyaga ku ishuri twaba dukurikiranye n’abantu b’abagabo babona umupolisi nka hariya, bagahita birukanka basimbuka imikingo, bahunga ngo batabasaba umusoro w’umubiri”.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe ingabo z’u Rwanda zifite ikinyabupfura kandi zikunda abaturage, bityo abasaba kujya babizirikana bakabiha agaciro kabyo.
Ati “Kuri ubu dufite ingabo zisobanutse kandi zikunda abaturage n’igihugu, sinzi niba mujya mubitekereza mukabyiyumvisha, abajenerali babatu bari hano. Mu bindi bihugu Jenerali ni nk’Imana. Ariko abajenerali bacu baraza bakifatanya natwe tukajya mu mirima y’abaturage tugahinga kugira ngo abaturage batazahura n’inzara”.
Mu Karere ka Gisagara, gutangiza icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo z’Igihugu (Army week) byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. Gen Charles Karamba ndetse n’Umunyamabagana wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alvera Mukabaramba.
Ibikorwa bya Army Week, byatangiye kuri uyu wa 04 Gicurasi 2017 bizasozwa kuya 04 Nyakanga 2017. Biri kubera mu turere twose tw’igihugu uko ari 30.



















TANGA IGITEKEREZO