00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri 2016 hazatangira amasomo yigisha amahoro mu mashuri yisumbuye-IRDP

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 20 September 2015 saa 10:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro, IRDP cyatangaje ko ku bufatanye na minisiteri y’uburezi, bagiye gutangiza mu mashuri yisumbuye amasomo ajyanye n’amahoro.

Kuri uyu wa 19 Nzeli, ubwo IRDP yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro ku isi; insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igiraga iti ‘Ubufatanye bugamije amahoro, Agaciro kuri bose.” Ubuyobozi bw’iki kigo bwateguye ibiganiro mpaka, aho batumiye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abantu bakuru barimo n’abarimu bigisha muri za kaminuza.

Bugingo Iréné, umuyobozi w’agateganyo wa IRDP yavuze ko iki kigo na minisiteri y’uburezi barangije kumvikana ukuntu amasomo ajyanye n’amahoro yazajya atangwa; bikaba biteganyijwe ko hatagize igihinduka mu mwaka utaha w’amashuri, aya masomo azatangira gutangwa mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Ati “Ubu twarangije kunoza inyigo y’ukuntu aya masomo azajya atangwa, ikindi kandi twahuguye abarimu bazajya bayatanga, tukaba dufite ikizere ko u Rwanda rw’ejo hazaza ruzaba rwiza kuko urubyiruko ruzaba ruzi amahoro icyo ari cyo.[…]”

Prof. Petero Rwanyindo Ruzirabwoba, wahoze ari umwarimu mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, (NUR), yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko umuntu ku giti cye ari we ugomba guharanira amahoro ye yarangiza akayaha n’abandi. Ikindi kandi ngo muri dipolomasi nta rukundo ruhaba kuko buri wese aba aharanira inyungu ze.

Yagize ati “Nishimiye kuba urubyiruko nyarwanda rwabasha guharanira amahoro, ariko rugomba kumenye ko mu mubano w’ibihugu (diplomatie) nta rukundo rubamo kuko igihugu runaka gishobora kuguha ikintu, ukibwira ko ari impuhwe kandi gifite inyungu zacyo, nyuma zishobora kukuviramo ibibazo.[…]”

Hon. Prof. Laurent Nkunsi, nawe ni umwe mu bahoze ari abarimu muri kaminuza bari batumiwe muri uyu muhango; yavuze ko urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye nk’u Rwanda rw’ejo heza hazaza bagomba gufatanya bagaharanira amahoro kandi baha agaciro ikiremwamuntu kuko abantu bose bangana.

Musenyeri Emmanuel Collin wo mu itorero ry’Abangilikani, akaba ari nawe ukuriye inama y’ubutegetsi bwa IRDP, yibanze ku kuntu bibiliya ishishikariza abantu guharanira amahoro kandi babanza kubona bagenzi babo mu isura y’Imana yabaremye kugira ngo ntihagire uhutaza undi. Ikindi kandi yabwiye urubyiruko ko rugomba gushishoza kuko mu isi huzoyemo ababeshyi n’abagome benshi.

Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amahoro wizihizwa tariki ya 21 Nzeli buri mwaka; ariko IRDP ikaba yahisemo gutegura ibiganiro mpaka biwubanziriza kuri uyu wa 19 Nzeli bigamije gushishikariza abantu kwifatanya mu guharanira amahoro; ariko umunsi nyakuri ku rwego rw’igihugu uzabera kuri stade Amahoro ku matariki twababwiye haruguru usanzwe uberaho no mu bindi bihugu.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye ibiganiro mpaka ku munsi w'amahoro
Prof Petero Rwanyindo Ruzirabwoba
Bugingo Irene umuyobozi w'agateganyo wa IRDP
Musenyeri Emmanuel Collin
Hon. Prof Nkusi Laurent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages