00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri abanyamigabane ba buri kimwe u Rwanda ruri kubaka- Minisitiri Busingye abwira urubyiruko

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 10 April 2019 saa 11:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye urubyiruko kurangwa n’umutima wo gukunda igihugu bakagikorera batizigamye.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gusobanurira urubyiruko amateka yaranze u Rwanda cyiswe ‘Our Past’ cyabaga ku nshuro ya munani.

Iki gikorwa kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, cyitabirwa cyane n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi yabaye bakiri bato.

‘Our Past’ yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ubuhamya bwatanzwe na Hypolite Ntigurirwa wagaragaje ko na mbere ya Jenoside, Abatutsi bahohoterwaga n’uburyo abo mu muryango we bishwe bakanafatwa ku ngufu areba.

Hari kandi umukino wiswe ‘Igiti’ ugereranya igihugu nk’ishyamba ry’ibiti by’inganzamarumbo aho bimwe byatemwe amashami yose agashiraho, ibisigaranye make bikongera kubungabungwa bigashisha, bigaragaza imiberereho y’abakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lt. Col. Innocent Munyengango watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho, yagaragarije urubyiruko uburyo abanyarwanda baciwemo ibice, bakabibwamo urwangano rwatumye habaho Jenoside.

Lt. Col. Munyengango winjiye mu gisirikare cy’Inkotanyi cyahagaritse Jenoside afite imyaka 19, yavuze ko icyabimuteye ari urukundo yari afitiye igihugu.

Ati “Mu Ugushyingo 1990 nari mfite imyaka 19, nahisemo kureka ejo hazaza hanjye, ndeka inzozi zanjye ninjira muri FPR Inkotanyi.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, nawe yabwiye urubyiruko rwari aho, ko ibyo u Rwanda rwagezeho byose, rubikesha ubwitange bwaranze abanganaga nabo mu gihe cyo guhagarika Jenoside.

Yagize ati “Urubyiruko rwaritanze, bamwe baracyariho abandi twarababuze, dutewe ishema no kuba tubafite. Twatangiye kongera kubaka, tunyura muri Gacaca, kuzahura ubukungu, uburezi, gucyura impunzi […] ibyo bintu byose bisobanuye abo muri bo uyu munsi.”

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye , yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu bikorwa byubaka u Rwanda

Ahereye ku byubatswe n’urubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Busingye yasabye urubyiruko rw’ubu kurangwa n’umutima wo kwiyubakira igihugu kuko ari icyabo.

Ati “Iyi kompanyi turimo twubaka yitwa Rwanda, mwa bana mwe mugomba kuba abanyamigabane. Muri abanyamigabane ba buri kimwe u Rwanda ruri kubaka. Uru rumuri mucana ntabwo ari uguha icyubahiro abo twabuze gusa, ni urumurikira ejo hazaza mufitemo imigabane.”

Uretse ubutumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, hanakusanyijwe inkunga izifashishwa mu guha amazi meza abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mu myaka ibiri ishize biciye mu gikorwa cya ‘Our Past’, imiryango itanu yo muri uyu murenge yasaniwe inzu zari zarangiritse.

Umukino wise Igiti washushanyaga uko Jenoside yasenye u Rwanda n'uko abana barwo barwubatse
Umukino wiswe Igiti watangiwemo ubutumwa bw'uko Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaza guhagarikwa n'Inkotanyi zikunga umuryango nyarwanda
Urubyiruko rwacanye urumuri rw'icyizere gishimangira ejo heza harwo
Urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwari rwitabiriye ibi biganiro
Abakiri bato babwiwe ko urumuri bafite ari urubafasha kurebe ejo hazaza
Abakuze barimo n'abanyamahanga bateye ingabo mu bitugu urubyiruko
Christian Intwari watangije Our Past yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu bafasha abatishiboye
Bamwe batanze ubutumwa babunyujije mu muvugo
Our Past yitabiriwe n'urubyiruko rukeneye kumenya amateka y'u Rwanda
Urubyiruko rwiyemeje kwitangira igihugu

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages