Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 07 Werurwe 2017, ubwo yasuraga Ishuri Rikuru ryigisha amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD) na Gereza ya Mpanga, bihereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Yagize ati “U Rwanda ni intangarugero mu butabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndatekereza ko ari urugero rwiza ku bihugu bya Afurika. Ubutabera bwa Afurika buri mu Rwanda, gereza nziza igezweho iri mu Rwanda, ibyo u Rwanda rwagezeho mu butabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bigomba kugera muri Afurika hose”.
Minisitiri Mamadou ubwo yasuraga Gereza ya Mpaanga yavuze ko yatangajwe n’imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko uburyo inkiko Gacaca zaburanishije imanza z’abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, neza kandi mu gihe gito.
Ati “Natunguwe cyane n’ibyo niboneye, bimvuye ku mutima ndashimira u Rwanda rwanyemereye kuza kurwigiraho, nzagira umwanya wo kubibwira Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda na Perezida Kagame ko ntewe ishema n’ibikorwa bye ndetse n’uburyo yongeye kubanisha neza abaturage be”.
“Gacaca ngiye kuyijyana mu gihugu cyanjye”
Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, yavuze ko igihugu cye hari byinshi cyakwigira ku Rwanda mu butabera, aho yagarutse ku mikorere y’Inkiko Gacaca, avuga ko zakoze akazi keza, bityo akaba yiyemeje ko agiye kubiganiraho n’abayobozi mu gihugu cye nabo bakayishyiraho.
Ati “Naje kureba uburyo Gacaca yakoze n’umusaruro yatanze, ubu buryo bwa gakondo bwo gutanga ubutabera, ku buryo natwe twagerageza gukora ikintu gisa nayo ariko kijyanye n’umuco wa Mali, kuko ni uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage mu gihe gito no kubabanisha neza”.
Uburenganzira bwa muntu bugaragarira muri gereza
Minisitiri Mamadou amaze kwibonera uburyo abafungiye muri Gereza ya Mpanga babayeho, ndetse na bimwe mu bikorwa by’iterambere bakora yavuze ko ahantu ha mbere hagaragarira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ari muri Gereza.
Ati “Urebye ukuntu iyi gereza yubatse mu buryo buri ku rwego mpuzamahanga, uburyo abagororwa bafatwa neza bagahabwa n’ubwisanzure, ni ibintu byiza twese dukwiye kwigiraho, kuko ahantu ha mbere hagaragarira uburenganzira bwa muntu ni muri gereza, kuko umuntu iyo afunze ukamufata nabi, iyo arangije igifungo akora ibyaha bibi kurushaho. U Rwanda rwakoze ikintu cyiza”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko Minisitiri Mamadou yaje mu Rwanda mu rugendoshuri kandi mubyo yababwiye yifuza harimo ko igihugu cye cyagirana ubufatanye n’u Rwanda mu micungire y’amagereza.
Kalihangabo ati “ Yasanze bashobora kohereza abagororwa hano mu Rwanda, ndetse n’abayobozi b’amagereza yabo bashobora kuza kwiga uko hano mu Rwanda abagororwa bafatwa, asanga natwe abacu bajyayo kureba Abanyarwanda bafungiyeyo no kubasobanurira uko mu Rwanda abagororwa baho bafashwe”.
Minisitiri Me Mamadou Konaté uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu yatangiye kuva ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017.
Ishuri ILPD yasuy,e kuva ryafungura imiryango mu mwaka wa 2008, ryakira abanyeshuri baturuka mu bihugu birimo u Burundi, Cameroon, Kenya, Malawi, Sudani y’Amajyepfo, Uganda, Zambia n’u Rwanda.
Naho gereza ya Mpanga ifungiyemo abagororwa 6 845, barimo abanya Sierra Leone batandatu, ikaba ari gereza iri ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO