Iyi nzu iherereye muri Leta ya New York mu gace ka Harlem yavuzweho cyane mu cyumweru gishize, nyuma y’uko uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza ashyize amafoto yayo kuri Twitter.
Amakuru agaragara ku mbuga zitandukanye yerekana ko iyi nzu ari icyicaro gikuru cy’Umuryango usanzwe ufasha urubyiruko uzwi nka ‘SL Green StreetSquash’ ikaba yaratashywe mu 2018.
More design inspired by #Rwanda-n traditional abstract Art #Imigongo in New York City…Here on a facade of a building in Harlem! #PiecesOfRwandaInNewYork#ArtConnections@RwandaMuseumspic.twitter.com/JkNbz6BtE1
— Valentine Rugwabiza (@VRugwabiza) November 29, 2020
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko imigongo ari umwihariko w’u Rwanda anakomoza ku nkomoko yayo.
Yavuze ko imigongo ari imitako yo hambere ifite inkomoko mu cyahoze ari Igisaka ahazwi nko muri Migongo (Kirehe y’ubu)
Ati “Iyi mitako yaturutse mu Gisaka ahitwaga Migongo buriya buryo bwo gutaka niho bwahereye buza kugera mu Rwanda rwose, bakayitirira Akarere ka Migongo kubera ariho yaturutse.”
Ijambo ‘Imigongo’ rituruka kuri ‘Igongo’ rivuga uruhererekane rw’imisozi ifatanye ariko migufi, akaba ari nacyo cyatumye kariya karere ko mu Gisaka kitwa Migongo kuko karangwagamo ubu bwoko bw’imisozi.
Mugabowagahunde yavuze ko Inzu Ndangamurage y’u Rwanda ifite gahunda yo kwandikisha iyi mitako y'imigongo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) kugira ngo imenyekane nk’umutungo w’u Rwanda, n’abayikoresha bajye babihererwa uburenganzira.
Imigongo isanzwe imenyerewe mu gutaka ibintu bitandukanye ariko kuri ubu ikaba yaratangiye no kwifashishwa mu mideli aho abenshi basigaye bayifata nk'ikirango cy'inzu ikora imyenda izwi nka 'Moshions'.
Iyi mitako kandi igaragara ku nyubako zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali zirimo na Kigali Arena.







Ibitekerezo 0