00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Expo, RSSB irasobanurira abayigana akarusho izanye mu micungire ya Mituelle

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 August 2015 saa 07:11
Yasuwe :

Kuva Tariki ya mbere Nyakanga 2015, imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yatangiye gucungwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, abayigana muri Expo barimo gusobanuza ku bwinshi icyo izahindura ku mikorere ya ‘Mituelle’ yari isanzwe ikemangwa.

Niyitegeka Theophile umukozi w’Ishami rya Mituelle muri RSSB yatangaje ko abarimo kubagana mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 18 barimo gusobanuza itandukaniro ry’imikorere ya Mituelle yari isanzweho ndetse n’imikorere mishya igiye kujya ikoreshwa na RSSB.

Ati “Turimo kubasobanurira ku mikorere mishya ya mituelle muri RSSB, icyo abantu bagomba kumenya ni uko hazabaho imicungire y’amafaranga ya mituelle ukwayo ntabwo hazabaho kuyavanga n’ayizindi serivisi kandi bizakorwa neza.”

Yakomeje avuga ko hazaho kwivuriza aho umuntu ageze hose mu gihugu kuko byagiye bigaragara ko abaturage babuzwaga kuvurwa kubera ko aho babaga bashaka kwivuriza atariho babaga baratangiye imisanzu.

Serivisi za RSSB zitangwa muri Expo nk'uko zitangirwa ahandi mu biro

Ikindi yavuze ku bijyanye na mituelle ni uko ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima ndetse na Minaloc hazakorwa ibishoboka kugira ngo abaturage bajye babona imiti bakeneye ku bigo nderabuzima dore ko ari nacyo kibazo abaturage bagiye bagira cyo kuba batanga amafaranga y’ubwisungane ariko ntibabone imiti bakeneye buri gihe bagasabwa kuyigurira.

Uretse ubusobanuro ku bya Mutuelle isigaye icungwa na RSSB, abasura aho icyo kigo kimurikira ibikorwa na serivisi zacyo muri Expo, bahabwa serivisi ku bijyanye n’uburyo biteganyirije mu ishami rya pansiyo ndetse no mu ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi bakanareberwa uko imisanzu yabo ihagaze n’ufite ikibazo agahabwa ibisobanuro.

Viviane Akili, umukozi wa RSSB mu ishami rishinzwe itumanaho yatangaje ko muri iri shami nibura mu cyumweru bahamaze, bamaze kwakira abagera kuri 250.

Yavuze ko abenshi ari abifuza kumenya niba koko abakoresha babo babateganyiriza, ati “hari kandi n’ababa bafite ibibazo bya pansiyo zabo, abo bose turabakira, tukabaha ibisobanura kandi baranyurwa.”

Asobanura ibikorwa bya RSSB mu ishoramari

Yakomeje avuga ko muri Expo, RSSB imaze gusura ibigo icumi bitandukanye ibikangurira guteganyiriza abakozi babo ku bijyanye n’izabukuru.

Hari kandi no gukangurira abantu ku giti cyabo kuba bateganyiriza pansiyo, kuko byewe ku bantu badafite abakoresha, ariko babishaka.

Uretse ibyo kandi, RSSB inatanga amakarita yo kwivuza ku banyamuryango batayafite, abakomoka ku banyamuryango batari bayafite ndetse n’abayataye cyangwa yangiritse.

Ushaka gusobanukirwa byinshi kuri RSSB abasanga muri Expo Ground i Gikondo ku muryango wa mbere ukinjira muri Expo, haba hari indangurura majwi isaba abantu kuza gusobanuza iby’imisanzu yabo muri RSSB. Ushobora no kubariza ku biro byayo hirya no hino mu gihugu.

Imurikagurisha mpuzamahanga rya 18 rizasoza tariki ya 12 Kanama 2015, rikaba biteganijwe ko rizitabirwa n’abasaga ibihumbi 270.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages