Avuga ko kubera amateka mabi yahuriyemo nayo, yahisemo kwitandukanya n’uyu mutwe akagaruka mu rwamubyaye.
Murego w’imyaka 54 akomoka mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama, ari naho agiye kuba we n’umuryango we nyuma yo gufata icyemezo agatahuka.
Uyu ni umwe mu bagera kuri 33 basezerewe mu cyiciro cya 64 ku wa 15 Ugushyingo mu kigo kinyuzwamo abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro, i Mutobo, nyuma y’amezi atandatu bahabwa inyigisho zirimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Avuga ko bakiri mu mashyamba ya Congo bari bari mu buzima bubi, kubona ibiribwa ari ingorabahizi, ndetse bagahora bazanirwaga amakuru mabi gusa ku Rwanda, n’uwo bimenyekanye ko ashaka gutaha, akicwa.
Ashingiye ku buryo yavuye mu Rwanda ariko akaba arugarutsemo yabanje kuvuga ko yasanze koko ’Amazi ashyuha ariko ntiyibagirwe iwabo wa mbeho.’
Yakomeje agira ati “Turi iyo mu mashyamba ya Congo twari tumeze nk’abari mu nzu y’umwijima, kuko twangishwaga igihugu cyacu tukanatozwa kucyangisha abo tuyoboye mu gisirikare, n’uwifuzaga gutaha bikamenyekana yicishwaga agafuni.”
Nubwo byari bimeze bityo, abayobozii babo ntibaburaga kubabeshya ko umuntu utashye mu Rwanda nawe yicwa, akibagirana.
Capt Murego avuga ko ajya gutaha hari umupasiteri wakoraga mu muryango witwa PAREC wakiraga imbunda ku bashaka kuva mu gisirikare, wabasanze aho bari bakambitse arababwira ngo abashaka gutaha mu Rwanda barambike imbunda bamukurikire.
Yakomeje agira ati “Yatujyanye ahantu mu ishyamba aho kutujyana aho yari yatubwiye twahise tumubura, inzara yatwiciyeyo, tubaho nabi cyane mu gihe cy’amezi 10. Naje gutoroka mvayo ngeze ku mupaka wa Congo n΄u Rwanda niho nagiriye amahirwe yo kwambuka.”
Icyo gihe ngo we n’abo bari kumwe bakiriwe neza, bajyanwa mu kigo cya Mutobo bigishwa imyuga itandukanye, nyuma basubizwa mu burima busanzwe.
Bitandukanye n’ibyo yabwirwaga akiri mu mashyamba ya RDC, Murego yagize ati “Ubu Nsubijwe mu muryango ndi umunyarwanda wuzuye, nshimira umudamu wanjye kuko ariwe wakomeje kumara ubwoba ngo ntahe."
Akomeza agira inama bagenzi be basigayeyo kuva mu mwijima bakajya mu mucyo kuko ntacyo bazageraho, ko ahubwo bari mu buyobe
Yagize ati “Twari twibeshye inzira. Abasigayeyo ahubwo baze birebere ibyo bari barahishwe, u Rwanda rwateye imbere, nibaze dufatanye kubaka kuko kugira uburenganzira ku gihugu cyawe ntako bisa”
Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Mukantabana Seraphine, ashimira abafata icyemezo cyo gutaha, anabasaba gukura amaboko mu mufuka bagakora.
Yabasabye gukoresha imbaraga n’ubwenge bagaha ubuzima bwabo icyerekezo cyiza, ashimangira ko bafite aho bahera haba umutekano n’ubumenyi baherewe mu kigo cya Mutobo.



















TANGA IGITEKEREZO