Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye muri Sena kuri uyu wa 5 Mata 2018, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko hari byinshi bimaze gukorwa, harimo nk’ibiganiro bitandukanye na UNESCO kugira ngo u Rwanda rubashe kuzuza ibisabwa.
Tariki ya 2 Gicurasi 2012 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi na Bisesero zandikwa ku rutonde rw’umurage w’Isi rwa UNESCO by’agateganyo .
Na ho ku wa 11 Kamena 2012, u Rwanda rwashyikirije UNESCO inyandiko isaba kwandikisha izo nzibutso. Tariki ya 25 Nzeri 2012, UNESCO yasubije u Rwanda yemeza ko inzibutso zarwo zishyizwe ku rutonde rw’umurage w’Isi by’agateganyo.
Ibishingirwaho kugira ngo urwibutso rujye mu murage w’Isi biri mu ngingo icumi, izireba umurage ndangamuco ni esheshatu ari na ho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziboneka.
Mu bisabwa kugira ngo izi nzibutso zemerwe harimo kugaragaza ko zisobanura ukuri kuzivugwaho, kuba aho zubatse imbibi zazo zigaragara kandi nta bindi bikorwa bishobora kuzibangamira, kugaragaza amakarita yazo n’ibindi.
Dr Bizimana yavuze ko hari byinshi byakozwe, aho ahakiri ibibazo by’ibikorwa by’iterambere bishobora kubangamira inzibutso, baganiriye n’uturere inzibutso zubatsemo kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ku rwibutso rwa Kigali rwa Gisozi hagaragajwe ko hari ikibazo cy’amazi y’umugezi wa Nyabugogo asa nabi ari hafi y’imbibi zarwo. Naho nko ku rwibutso rwa Bisesero ku nkengero zarwo hari ahacukurwa amabuye y’agaciro hagasigara hanamye.
Ibimaze gukorwa
Mu rwego rwo kwandikisha izi nzibutso ku rutonde rw’Umurage wIsi, ngo hakozwe ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside Uturere inzibutso za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero ziherereyemo.
Hanakozwe ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka izi nzibutso zubatseho ndetse n’imiterere y’ibikikije izi nzibutso bishobora kuzangiza n’uburyo byakemurwa.
Dr Bizimana yabwiye abitabiriye iyi nama ko uretse ubu bushakashatsi, hakozwe n’ibindi bisabwa na UNESCO birimo gutegura imbata (plans) z’izo nzibutso.
Aha yasobanuye ko nko ku rwibutso rwa Nyamata, Arikiyediyosezi ya Kigali yabafashije kubaha igishushanyo cya Kiliziya ya Nyamata yiciwemo Abatutsi ndetse n’icyangombwa cy’ubutaka.
Yanavuze ko n’izindi nzego zari zifite ubutaka ahubatswe izi nzibutso zabafashije ku buryo ibyangombwa by’ubutaka biri mu mazina ya CNLG mu izina rya Leta.
Yagize ati "Tuvuge nka Gisozi hari igice kimwe cyari cyanditswe kuri Polisi ikindi cyanditswe ku Karere ka Gasabo n’ahandi, ibyo byose byagiye bihuzwa noneho ibyangombwa bihabwa CNLG kugira ngo bibe bitunganye."
Uyu muyobozi yavuze kandi ko hateguwe amakarita y’inzibutso n’ay’ iy’imbago zazo nk’uko byasabwe na UNESCO, hafatwa amafoto asanzwe agaragaza imiterere y’inzibutso, ndetse n’amafoto yafotowe na ʺdroneʺ agaragaza imiterere y’inzibutso.
Mu bindi bikorwa byakozwe, Dr Bizimana yerekanye ko hateguwe inyandiko igaragaza imicungire n’ibungabungwa ry’izo nzibutso, ifatwa nk’umugeraka w’ibanze w’inyandiko yo kwandikisha inzibutso ku rutonde rw’umurage w’Isi. Ikaba yarashyikirijwe UNESCO muri Gashyantare uyu mwaka.
Ibyo UNESCO yasabye ko byakwitabwaho nyuma y’inyandiko z’ibanze
Dr Bizimana yasobanuye ko UNESCO yasabye ko bagomba kugaragaza neza ku makarita, inzibutso, imbibi zazo ndetse n’aho ziherereye n’ahantu hadashobora kugira igikorwa gikorerwamo.
Kuri iyi ngingo uyu muyobozi yasobanuye ko ibyo basabwe bamaze kubikora.
U Rwanda rwasabwe kandi kugaragaza izindi nzibutso nk’iza jenoside cyangwa izifitanye isano nazo, ziri ku rutonde rw’umurage w’Isi na zo zandikishijwe.
Dr Bizimana yavuze ko amateka y’inzibutso za Jenoside zisabirwa kujya mu murage w’Isi hari isano afitanye na Auschwitz yiciwemo Abayahudi ndetse na Gereza ya Robben Island yafungiwemo Nelson Mandela.
Ngo banasabwe gusobanura ukuntu Gisozi na Bisesero ari umwimerere w’amateka ya jenoside, bayisobanurira impamvu zabyo irabyumva.
Yagize ati "Izi nzibutso zateraga ikibazo kuko baravugaga bati Murambi na Nyamata inzu zariho muri jenoside ariko Bisesero na Gisozi mwazubatse nyuma, zihuriye he na Jenoside ko zubatswe yararangiye ? Aha twarabisobanuye, dusobanura ko Gisozi yubatswe ishingiye ku mateka ya Jenoside, iza isobanura amateka ya Jenoside uko yakozwe muri Kigali kuko ni wo Murwa Mukuru wari uhuriyemo n’abanyarwanda bakomoka mu gihugu cyose ndetse n’abanyamahanga, urwibutso rwa Gisozi rwubatswe kugira ngo ruyasobanure."
Yavuze ko na Bisesero ari uko yubatswe aho igaragaza amateka y’abatutsi banyuzemo birwanaho, aho hari n’amacumu icyenda agaragaza komini icyenda zari zigize Perefegitura ya Kibuye.
Dr Bizimana yavuze ko bitarenze tariki 30 Nzeri 2018, u Rwanda ruzaba rwatanze inyandiko y’agateganyo ku buryo kugira ngo UNESCO igire inama itanga, hanyuma muri Gashyantare umwaka utaha bazabe batanze dosiye ya burundu ku buryo budasubirwaho.
Hari gahunda kandi yo kwegera ibihugu 21 biri mu kanama ka UNESCO bigira uruhare mu itora ryo kwemeza inzibutso kugira ngo bazabereke akamaro ko kwemeza izo nzibutso.
Yanavuze ko hari na gahunda yo gukorana n’Imiryango Mpuzamahanga nk’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) kugira ngo bumve ko iyo dosiye ari iya Afurika ndetse n’Isi muri rusange.
Izi nzibutso nizandikishwa ngo bizafasha ko amateka ashyirwa mu mfashanyagisho z’amashuri UNESCO ishyira mu bihugu byose, nk’isomo ry’amateka.
Ati "Izi nzibutso niziramuka zandikishijwe mu murage w’Isi, bizafasha ko amateka ashyirwa mu mfashanyigisho UNESCO itanga ku Isi hose, bishobore kuzajya mu nteganyangyigisho z’amateka mu mashuri abanza n’ayisumbuye na za kaminuza n’ahandi, byigishwe nk’isomo ry’amateka.”
Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo bashimye igikorwa CNLG imaze gukora, aho bashimangiye ko ibisigaye ari byo bike, bagaragaza ko inzego bireba zagira uruhare kugira ngo izi nzibutso zizajye ku rutonde ku buryo bwa burundu.
Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye ko CNLG yategura inyandiko ngufi yerekana impamvu izo nzibutso ari zo zatoranyijwe ku buryo abantu benshi babasha kubisonanukirwa.
U Rwanda ni umunyamuryango wa UNESCO kuva tariki ya 7 Ugushyingo 1962. Kugeza ubu, urutonde rw’umurage w’Isi rwa UNESCO rugizwe n’inzibutso 1073 zo mu bihugu 167, zirimo inzibutso ndangamuco 832, inzibutso kamere 206 na ho inzibutso zikomatanyije (ndangamuco-kamere) zikaba 35.



















TANGA IGITEKEREZO