00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri INILAK, nta ntore izatera cyangwa ngo iterwe inda

Yanditswe na

Williams

Kuya 5 October 2015 saa 03:43
Yasuwe :

Mu kwiteza imbere k’urubyiruko no gusigasira indangagaciro nyarwanda, hakorwa imihigo myinshi ariko INILAK yo yaciye agaiho k’umuhigo mushya utarigeze uhigwa ahandi mu mashuri makuru na za Kaminuza. Ni umuhigo wo kuba nta ntore igomba gutera inda cyanwga ngo itware inda itateguwe.

Mu gihe mu Mashuri makuru na za Kaminuza bamaze iminsi bakora ibiganiro mu cyumweru cyo gutyaza ubwenge no kunoza imitekerereze cyiswe « Induction Week”, ku ruhande rw’Ishuri Rikuru ry’Abadivantiste b’Abalayiki rya Kigali (INILAK), byashojwe hakirwa abanyeshuri bashya, binjizwa mu ntore zimeyereye urugerero, aho biswe “Intore mu zindi”.

Ubunyarwanda buhamye no gukunda igihugu nk’ipfundo ry’ubutore

Mu cyumweru cyose, abasanganywe ubutore barushijeho kunoza imitekerereze, naho ababasanze ari bashya nabo bahabwa umurongo utuma bazaba koko intore zizihiye u Rwanda. Mu nyigisho n’impanuro zatanzwe n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, intore nshya zahuguwe ku gukomera no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, bakumva ko ari bamwe, bakirinda icyabatandukanya, kandi bakamenya ko bose nka bene Kanyarwanda basangiye imizi yo kubaho, bakirinda gusenyana kuko usenya undi aba yisenye. Hejuru ya byose bagaharanira ishema ryo gukunda igihugu no kukirwanira ishyaka

Gukora cyane no guharanira ubuzima buzira umuze

Bahuguwe ku gufata ibyemezo bikwiye kandi bihamye, kureba kure, gushishoza, kumenya guhanga ibishya, kudacika intege, kudatinya guhanganira icyiza, no gukora cyane, bakirinda kurebera ikibi, ahubwo bakakirwanya.

Ku bijyanye n’amagara mazima n’ubuzima buzira umuze, bahuguwe ku kwirinda ibishuko by’uburyo bwose byabakururuira kwandura indwara zikaze cyangwa gutwara inda zitateguwe. Aha ni naho bakurije umuhigo wo kuvuga ko intore mu zindi nta n’imwe izatwara cyanwga ngo itere inda mu buryo butateguwe.

Mu zindi ngamba bafasheho imihigo, harimo ko intore nshya zizatsinda zose uko zakabaye kandi zigaharanira gutsinira hejuru ya 65%, biyemeje guhiga anadi matorero yo mu mashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda, biyemeje kandi kwihangira imirimo bagendeye ku byo bize.

Mu ijambo rye, Jean Pierre Gakwaya Umutahira w’Intore mu Karere ka Gasabo yagize ati: “Imihigo irakomeye kandi irakomeje” Yashimiye abatojwe n’ababatoje ko INILAK imaze kuba isangano ry’intore, kuko ngo intore itoza icyo iri cyo.

Mu izina ry’Akarere ka Gasabo, Languida Nyirabahire Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere yasabye Intagamburuzwamumihigo zose za INILAK kurushaho gukoresha igihe neza, anabasaba kuzirikana akagoroba k’umugore, ngo nabo bajye bahigira byinshi bibareba.

Dr Ngamije Jean Umuyobozi Mukuru wa INILAK yatangije ku mugaragaro umwaka w’ishuri 2015-2016, atanga ikaze agira ati: “Ubutore butubemo, tubukomeze turangwe n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda”.

Icyivugo cy’Intore za INILAK kigira kiti: “intagamburuzwamumihigo za INILAK turi Inyamamare, Imparirwakurusha, Indacogora ku rugerero, tuzakomeza twese imihigo ubuziraherezo” Mu karasisi n’indirimbo z’ibigwi, intore nshya zashimye ko zamenyerejwe ubuzima bw’ishuri risanzemo abandi.

Mu karasisi n'indirimbo z'ibigwi, intore nshya zashimye ubuzima bw'ishuri risanzemo abandi.

[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages