Isosiyeti Nyarwanda y’indege za gisivili RwandaAir, irateganya gufungura ingendo zayo mu gihuhu cya Ghana mu murwa mukuru Accra muri Kamena uyu mwaka wa 2013.
Amakuru dukesha Panapress yatangajwe ku wa Mbere, ni uko iyo sosiyeti yarangaje ko gufungura kumugaragaro izi ngendo muri Ghana bizaba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko izi ngendo RwandaAir igiye gutangira izajya ihaguruka i Kigali buri wa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu mu gitondo, ikaba kandi izajya ihaguruka Accra kuwa Gatandatu, kuwa Kabiri no kuwa Kane mu masaha ya nijoro.
Uru rugendo rwa Kigali-Acrra, rufunguwe nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, RwandAir uguze indege ya Boing 737-700 iri mu zigezweho ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera ku 120.
RwandAir Express isanzwe ikora ingendo mu mijyi myinshi ya Afurika nka Johannesbourg muri Afurika y’Epfo, Entebbe muri Uganda, Kilimandjaro na Dar-es-Salaam muri Tanzania, Bujumbura mu Burundi, Nairobi muri Kenya, Brazzaville muri Congo, Libreville muri Ghabo, Lagos muri Nigeria, na Abidjan muri Côte d’Ivoire. Irateganya kandi no gufungura ingendo ku mugabane w’u Burayi na Asia.



















TANGA IGITEKEREZO