Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare NISR,binyuze mu gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda, nk’uko iki kigo kibitangaza buri kwezi. Kigaragaza ko ugereranyije n’ukwezi kwa Nzeli kwa 2014, ibiciro byazamutseho 3,6% muri Nzeli ya 2015.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 3,6% mu kwezi kwa Nzeli 2015, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,5% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 10,7%.
Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda mu kwezi kwa munani (Kanama 2015) byiyongereyeho 2,2%.
NISR ivuga ko iyo ugereranyije ukwezi kwa cyenda (Nzeli 2015) n’ukwezi kwa munani (Kanama 2015) ibiciro byazamutseho 1,8%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,1% n’ ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,7%.
Mu mijyi iki kigo kivuga ko ibiciro byiyongereyeho 3,7% mu kwezi gushize kwa Nzeli 2015 ugereranyije na Nzeri 2014. Mu kwezi kwa munani (Kanama 2015) ryari ku kigereranyo kingana na 3,0%.
Bimwe mu byatumye ibiciro mu mijyi bizamukaho 3,7% mu kwezi kwa Nzeli, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 10,0% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,7%.
Ikigo gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko iyo ugereranyije Nzeli 2015 na Nzeri 2014, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,3%.
Wagereranya ukwezi kwa cyenda (Nzeri 2015) n’ukwezi kwa munani (Kanama 2015) ibiciro byazamutseho 1,1%. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,6% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,5%.
Ibiciro mu byaro mu kwezi gushize kwa Nzeli 2015 byiyongereyeho 3,6% ugereranyije na Nzeli 2014. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa munani (Kanama 2015) ryari ku kigereranyo kinganana 1,7%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,6% mu kwezi kwa Nzeli mu bice by’ibyaro, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,0% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’ itabi byazamutseho 11,0%.
Ugereranyije Nzeli 2015 na Kanama 2015, ibiciro mu byaro byazamutseho 2,1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,2% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,8%.
Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Mu mezi ashize y’uyu mwaka, nibwo ibiciro byazamuka cyane
Mu kwezi kwa Kanama 2015 byazamutseho 3,0% ugereranyije na Kanama 2014
Mu kwezi kwa Nyakanga 2015 byazamutseho 2,3% ugereranyije na Nyakanga 2014
Mu kwezi kwa Kamena 2015 byazamutseho 2,8% ugereranyije na Kamena 2014
Mu kwezi kwa Gicurasi 2015 byazamutseho 2,2% ugereranyije na Gicurasi 2014
Mu kwezi kwa Mata 2015 byazamutseho 0,9% ugereranyije na Mata 2014
Mu kwezi kwa Werurwe 2015 byazamutseho 0,8% ugereranyije na Werurwe 2014
Mu kwezi kwa Gashyantare 2015 byazamutseho 0,7% ugereranyije na Gashyantare 2014



















TANGA IGITEKEREZO