Mu mu myaka 16 ishize muri iyi pariki habagamo n’inzovu ariko biturutse kuri ba rushimusi bayiteze imitego mu 1999 irapfa. Kuri ubu igihanga cy’iyo nzovu gifatwa nk’amateka agaragaza ko yigeze kubamo.
Kuri ubu hari gukorwa ubushakashatsi kugira ngo harebwe ko hazanwa indi inzovu, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis.
Ati “Ubu twamenye ubwoko bubamo dukoresheje bya bisigazwa dufite, twamenye ko atari inzovu y’ishyamba ry’inzitane ibamo .”
Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa muri 2005 ku bufatanye bwa pariki ya Nyungwe n’ikigo Wildlife Conservation Society.
Rugerinyange avuga kandi ko ubu bushakashatsi bugikomeje,ibyo babonye bikaba byoherezwa muri laboratwari zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusuzumwa.
Kuri ubu ngo ntiyakwemeza ko inzovu izagaruka muri pariki ya Nyungwe mu gihe ubu bushakashatsi butaragera ku musozo, ariko ngo ibimenyetso bimaze kuboneka bitanga icyizere ko ishobora kugaruka.
Pariki ya Nyungwe muri 2015 yinjije asaga miliyoni 200 z’amanyarwanda. Benshi bemeza ko hagaruwemo inzovu aya mafaranga yakwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO