Mu gikorwa ngarukamwa cyiswe “Gushima tubigire umuco ", Umuryango udaharanira inyungu ushingiye ku kwizera “Women Foundation Ministries" warashinzwe na Alice Mignonne Umunezero wahaye abakecuru n’abasaza ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12.
Iki gikorwa cyakozwe ku nshuro yacyo ya 8 cyakozwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho abagize uyu muryango mu Rwanda basuye abaturage batishoboye bo mu mudugudu wa Kabuhunde I n’iya II, i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.
Muri iyo midugudu yombi, abagize Women Foundation Ministries (WFM) basuye banafasha imiryango 30 y’abasheshe akanguhe, hamwe n’imiryango 40 igizwe n’abana 108 birera kandi batishoboye, aho babafashishije ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12.
Mu byo babahaye harimo ubwisungane mu kwivuza ku bana batishoboye, Ibitabo byo kwigiramo, Ibiribwa birimo Umuceri, Kawunga , Isukari n’Ibishyimbo, Ibikoresho byo mu rugo birimo n’ibiryamirwa, Imyenda yo kwambara n’ibindi.
Ibindi bikorwa nk’ibi byagiye bibaho mu myaka yagiye itambuka, aho mu mwaka wa 2009 basuye ingabo zamugariye ku rugamba i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, 2010 basuye abasigajwe inyuma n’amateka i Gasogi mu Karere ka Gasabo, 2011 basuye abatishoboye i Batsinda mu Karere ka Gasabo, 2012 bashyigikiye abakozi b’Imana bageze kuri 70 bayoboye amatorero atandukanye agize Intara z’igihugu, naho 2013 basura abapfakazi n’incike za jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Abagize Women Foundation Ministries bize gushima Imana ku byo bagezeho ibyo aribyo byose, akaba ariyo mpamvu buri mwaka bafata umunsi bashima Imana babinyujije mu gusabana no gufasha abatishoboye baba abemera Imana cyangwa abatayemera.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira Insanganyamatsiko ya thankgiving igira iti “gushima tubigire umuco tubishyira no mu bikorwa”, mu mugoroba w’itariki ya 28 Ugushyingo, mu gitaramo cya Wirira (imwe muri gahunda za WFM iba buri wa gatanu), abanyamuryango ba Women Foundation Ministries bashimiye kandi abakozi bo mu ngo za bo bagiye bitwara neza mu gihe abakoresha ba bo babaga bagiye mu kazi.
Mu gitaramo cyo kwizihiza “Thanksgiving 2014”, cyabaye kuwa 29 Ugushyingo, WFM yifatanyije na Shemeza Music y’i Burundi iyobowe na Apostle Apollinaire, hakaba ari na bwo uyu muryango wahise ubasha kurangiza kwiyishyurira ikibanza cya wo.
Muri icyo gitaramo kandi himitswe hanasigwa amavuta Abapasitori, Abadiyakoni, Abavugabutumwa n’abandi benshi mu nzego zitandukanye.
Women Foundation Ministries ni Umuryango udaharanira inyungu ushingiye ku kwizera “Women Foundation Ministries" washinzwe na Alice Mignonne Umunezero, watangiye ibikorwa byawo 2006, ukaba ufite icyicaro ku Kimihurura, Ugamije kubaka umuryango binyuze mu mugore.



















TANGA IGITEKEREZO