00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ababaruramari b’umwuga ba Leta bari gukarishya ubumenyi ku itegurwa ry’ingengo y’imari

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 24 November 2023 saa 07:58
Yasuwe :

Ababaruramari b’umwuga 100 basanzwe bakora imirimo ifite aho ihurira n’icungamutungo, gutegura no gushyira mu bikorwa ingengo y’imari ya leta bo mu bigo bya Leta, bari gukarishya ubumenyi ku mitegurire inoze y’ingengo y’imari n’ikoreshwa ryayo.

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ububaruramari mu Rwanda (ICPAR), kiri guhugura ababaruramari 100 bo mu bigo bya Leta ku mikoreshereze myiza y’ingengo y’imari n’uburyo bagomba kujyanisha uyu mwuga wabo n’ikoranabuhanga ndetse bakanitegura guhangana n’imihindagirikire y’ibihe.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi mu igenamigambi ryabo babijyanishije n’impinduka ziriho, yaba mu ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe kugira ngo birinde amakosa ashobora kubagiraho ingaruka.

Nyirabatesi Marie ni umwe muri bo, yagize ati" Uburyo dutegura ingenamigambi, bidusaba kugendera ku mpinduka zigaragara buri munsi kugira ngo bitazajya bitugiraho ingaruka, kuko hari ubwo hakorwa amakosa habaho igenzura bikagaragara ko hari amafaranga yakoreshejwe nabi nyamara ataranyerejwe, niyo mpamvu kwihugura bigomba guhoraho ngo twirinde ayo makosa."

Kwizera Nkurunziza Jean Marie Vianney, na we yagize ati "Aya mahugurwa ari kutuzamurira ubumenyi mu gutegura imishinga tugendeye ku mpinduka z’ibihe bitandukanye, urugero twabonye Covid-19, ingaruka z’intambara ziriho ku isi n’ibindi, impinduka zishobora kuza utegura igenamigambi, zaza rigeze hagati ibyo byose umenya uko ubyitwaramo, kandi hakabaho kubiganira kw’abaritegura ndetse umuturage agashyirwa ku isonga."

Umuyobozi wungirije wa ICPAR, John Bugunya, avuga ko aya mahugurwa yibanda ku kureba niba ingengo y’imari itegurwa ifitanye isano n’icyerekezo cy’Igihugu, ndetse no kureba aho inkunga zizava n’uburyo izakoreshwa mu kwirinda amakosa agaragara ku bigo bimwe na bimwe biyikoresha nabi.

Yagize ati "Aya mahugurwa azadufasha cyane ku kureba niba igenamigambi ritegurwa rifitanye isano cy’icyerekezo cy’Igihugu, kuko ubu twavuye mu cyerekezo 2020 turi muri 2050, hakarebwa ingamba Igihugu cyifuza kugeraho."

"Ikindi tuzareba uburyo iryo genamigambi rizaterwa inkunga aho izava, igihe izabonekera n’igihe izamara, kuko hari ibigo bigwa mu makosa yo gusoza umwaka batarakoresheje amafaranga, mu gushaka icyo bayakoresha ngo ashire bakagwa mu makosa abagiraho ingaruka."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages