Minisiteri y’umuryango Migeprof, yagaragaje ko mu bushakashatsi bukorwa ku bana b’abangavu baterwa inda, byagaragaye ko ababyeyi babo bakunze guhishira abazibatera, bitewe n’indonke bahabwa cyangwa bakagira ipfunwe ryo kubivuga ngo abandi babyeyi batabaseka.
Mbarushimana Alphonse yemera ko hari ubwo ababyeyi na bo bateshuka ku nshingano zo gutanga amakuru ku babangiriza abana banga ko rubanda babaseka.
Yagize ati “Natwe ababyeyi hari ubwo duteshuka ku nshingano zacu mu kurwanya abatwangiriza abana bakabatera inda, hari n’abagira isoni zo kujya mu manza n’ababangirije abana, abandi bakabaha amafaranga bagaceceka, ariko rwose tugomba kwikubita agashyi tukamenya ko ntakiruta ubuzima bw’abana bacu”.
Uwajeneza Pauline w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Gataraga, avuga ko yatewe inda afite imyaka 16, nyuma uwamuteye inda akemera umwana bigatuma ababyeyi be bamuhishira, gusa akaba yifuza ko uwayimuteye yakurikiranwa.
Yagize ati “Uwanteye inda yamfashe ku ngufu ankingiraniye mu nzu ye, nahise mbibwira ubuyobozi bw’umudugudu no mu rugo birangirira aho, nyuma naje gusama babibwiye uwanteye inda yemerera ababyeyi ko azamfasha ntiyakurikiranwa, nagize ubuzima bubi mva no mu ishuri, ariko ubu nagiye kumurega nifuza ko yakurikiranwa”.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H.Vrooman, wari wasuye Akarere ka Musanze muri gahunda yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore yagarutse cyane ku kibazo cy’ababyeyi bagihishira abagabo bangiza abana babo bakabatera inda.
Yabasabye kudaceceka aho babonye ayo mahano kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umwari n’umutegarugori n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango Ingabire Asumpta, yanenze cyane ababyeyi bagitinya kugaragaza abatera abana babo inda batinya kuvugwa cyangwa bitwaje indonke bahabwa.
Ati “Hari ababyeyi bagitinya kugaragaza abagabo babangiriza abana bakabatera inda, batinya ngo abantu bagira ngo iki, cyangwa akanga kumuvuga kuko hari udufaranga bamuhaye”.
Yakomeje avuga ko hari n’abamara kubona umwana atwise bakamuca, avuga ko ‘ibi bintu si iby’i Rwanda, ntabwo ari ibyo kwihanganirwa, ababyeyi mubyumve cyane ntimukwiye guceceka ibi bintu, kandi mwite ku burere bw’abana banyu’.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bakabyarira kwa muganga bari ibihumbi 17 849, mu 2017 bagabanutseho gake bagera kuri 17337. Gusa iyi mibare yongeye kuzamuka mu mwaka wa 2018 igera kuri 19 832 mu gihe guhera muri Mutarama 2019 kugera muri Kanama imibare yabo yari imaze kugera kuri 15 596. Bivuze ko bose hamwe ari 70 614 guhera mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO