00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ababyeyi basobanuriwe ko kubyara abana badashoboye kurera ari ukubaraga umuruho

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 8 January 2020 saa 09:58
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda beretswe ko kubyara abana benshi badafitiye ubushobozi bwo kurera ari nko kubaraga umuruho.

Mu ibarura ryashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Musanze ryagaragaje ko mu 2019 ikigereranyo cy’abamaze gukoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro kikiri kuri 48% ndetse ko hakiri abakigongwa n’ikibazo cy’imyumvire.

Mu nyigisho zitangwa n’Urubyiruko rwo muri Jeunes Scholarisés rukorana n’Umuryango wa Imbuto Foundation, rwasobanuriye ababyeyi akamaro ko kuboneza urubyaro, runamara impungenge abagiterwa ubwoba n’ibihuha bivugwa muri iyi gahunda.

Ku ikubitiro abaturage 3800 bo mu Mirenge ya Muhoza, Rwaza na Kinigi bahawe izi nyigisho, abasaga 280 bahise baboneza urubyaro.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko bakomeje kwinangira kugana serivisi zo kuboneza urubyaro bagahura n’ingaruka nyinshi ariko bakaza gufata umwanzuro wo kubikora.

Nyirangaruye Virginie wo mu Murenge wa Rwaza yagize ati “Bajyaga batubwira ko uwaboneje urubyaro ngo abyibuha cyane, akarwaragurika, kuri gahunda zo mu buriri bikaba bibi n’ibindi. Nagendeye kuri ibyo mbyara abana 10 ubu nsigaranye umunani, nabuze icyo mbaha umugabo aranta, ariko ingaruka zo kubyara benshi narazibonye nahisemo kuruboneza.”

Uwiragiye Baptiste mu butumwa bwe abwira abagabo ko kuboneza urubyaro atari iby’abagore gusa.

Ati “Natwe biratureba kuko umuryango ni uwacu twese. Mu myaka 40 mfite nahisemo kwifungisha burundu nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi nta ngaruka nigeze mpura nazo. Nizeye kuzafatanya n’umudamu wanjye kurera abana bane Imana yaduhaye.”

Umukozi mu Muryango Jeunes Scholarisés, Nitegeka Jimmy, yavuze ko mu nyigisho baha abaturage zigamije kubasobanurira neza ibyiza byo kuboneza urubyaro cyane bibanda ku bagabo bagitinya kugana izo serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye ababyeyi kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro anabibutsako kubyara abana benshi badashoboye kurera ari ukubaraga umuruho.

Ati “Akarere karacyafite imibare ikiri hasi ku bayobotse gahunda zo kuboneza urubyaro. Ubundi iyo umuntu abyaye abana benshi ntibabashe kubona ibyo bagombwa ni hahandi usanga bahinduka inzererezi, ubwo akaba arazwe umuruho akaba umuzigo ku muryango no ku gihugu. Turabakangurira kwitabira uburyo butandukanye bwashyizweho kandi n’abagabo ubwo bateganyirijwe burahari.”

Inyigo yakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPA) mu Rwanda, yasohowe ku wa 15 Gicurasi 2015, yagaragaje ko mu bigo nderabuzima imiti muri rusange ihari ku kigereranyo cya 90%, naho mu bitaro by’akarere ni hafi 89%.

Imibare yatanzwe n’ibarura rusange ry’abaturage mu 2012 yerekanye ko abagore bo mu Rwanda babyara abana barenga ibihumbi 300 ku mwaka.

Ababyeyi basobanuriwe ko kubyara abana benshi badashoboye kurera ari ukubaraga umuruho
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye ababyeyi kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages