Aya mahugurwa azamara icyumweru ategura abacungagereza mu gukora kinyamwuga umurimo bashinzwe wo gucunga abagororwa no kubagorora, yitabiriwe n’abashinzwe gucunga abagororwa 17 baturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba kongeraho Ibirwa bya Maurice na Seychelles.
Afungura aya mahugurwa, Komiseri Mukuru Wungirije ushinzwe amagereza, Mary Gahonzire, yavuze ko aya mahugurwa azazamurira ubumenyi abacungagereza mu gutunganya akazi kabo ndetse azabafasha kubategura kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hamwe n’ubw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ingabo, Gahonzire yongeyeho ko bikenewe ko Urwego rucunga amagereza ruhugurwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’uburyo bwo kugorora abafungwa.
Leonard Onyonyi, inararibonye ku by’umutekano no kubungabunga amahoro akaba akorera mu ku cyicaro cy’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba yatangaje ko aya mahugurwa azafasha mu guhuza imikorere ku bacungagereza bo mu bihugu bya EAC.
Aho iyo mikorere izajyana n’ibisabwa n’Umuryango w’abibumbye mu gucunga abagororwa. Yavuze ko izi nyigisho zita ku kugorora kuruta guhana, zikibanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ushinzwe inyigisho mu ishuri rya Rwanda Peace Academy,Eugene Ruzindana yatangaje ko aya mahugurwa yateguwe bafatanije n’Ubunyamabanga bwa EAC n’abatanga inyigisho baturutse mu bihugu bya EAC hamwe na Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO