00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: N’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bishimira ko bagezweho n’uburezi rusange

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 22 October 2013 saa 08:46
Yasuwe :

Bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bo mu karere ka Musanze, barashima gahunda y’uburezi kuri bose yashyizweho na Leta y’u Rwanda.
Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bana ndetse n’abarezi babo ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2013, mu ishuri rya Wisdoms Nursery and Primary School, riherereye mu karere Musanze, ubwo bari mu muhango wo gusoza icyiciro cy’amashuri.
Umwe mu bana bafite ubwo bumuga aganira na IGIHE, aho yafashwaga gusemurirwa n’umwe mu barezi akoresheje (…)

Bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bo mu karere ka Musanze, barashima gahunda y’uburezi kuri bose yashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bana ndetse n’abarezi babo ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2013, mu ishuri rya Wisdoms Nursery and Primary School, riherereye mu karere Musanze, ubwo bari mu muhango wo gusoza icyiciro cy’amashuri.

Umwe mu bana bafite ubwo bumuga aganira na IGIHE, aho yafashwaga gusemurirwa n’umwe mu barezi akoresheje amarenga, yavuze ko bishimira uburezi bahabwa, ko ntahezwa mu mashuri babona kandi ko yiteguye kwigana umwete akarushaho gutsinda, bityo akazagirira umuryango we akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Nduwayezu Elie, Umuyobozi w’iki kigo cyita kuri aba bana, avuga ko abana bafite ubumuga ari kimwe n’abandi, kuko ku bijyanye n’imyigire, biga kandi bakabasha gutsinda neza amasomo ku kigero cyo hejuru gishimishije. Yongeraho ko batanga uburezi bufite ireme ariko batibagiwe n’uburere, kuko ari ryo shingiro rya byose.

Aho yagize ati “Uburezi bugomba kujyana n’uburere, ntitwigisha abana ibijyanye n’amasomo gusa, ahubwo tubigisha no kwita ku bidukikije ndetse n’izindi gahunda zizabafasha mu buzima busanzwe no kwirinda ibiyobyabwenge.” Avuga kandi ko iyi gahunda yo kwita kuri aba bana bagiye kuyagura, bityo bakabasha kurenga imbibi ibikorwa byabo bakaba babigeza no mu gihugu hose.

Abana bafite ubumuga bigirira akamaro bakanakagirira abandi iyo bitaweho bakagaragarizwa urukundo, kuko kubegera bibarinda kwiheba, ahubwo bikabafasha kuva mu ntekerezo zo kwihugiraho. Iyi gahunda y’uburezi kuri bose, yabaye igisubizo kuri bimwe mu bibazo byagiye bigaragara mu muryango nyarwanda, aho bamwe mu bafite ubumuga batahabwaga amahirwe angana n’ay’abandi muri gahunda zitandukanye.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barimba indirimbo yubahiriza igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages