Nubwo hashize imyaka 25, Jenoside ihagaritswe hari abakomeje gupfobya no guhakana ko yabaye, bakirengagiza ko mu minsi 100 gusa abatutsi bishwe n’abaturanyi babo basangiraga, bahanaga inka n’abageni. Birengagiza kandi ko hari abemera ko bagize uruhare muri Jenoside ndetse bakabisabira n’imbabazi.
Abafungiye ibyaha bya Jenoside muri Gereza ya Musanze n’izindi, ni abahamya b’uko yateguwe ikigishwa n’uko izakorwa. Aba bahamya ko Jenoside yateguwe n’ubutegetsi bubi bukigisha abaturage kuyikora, bityo kwemera ko yabaye ari intwaro ikomeye yo gukumira ko yazongera kuba ukundi ku Isi.
Ni mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiwe muri Gereza ya Musanze, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku wa 7 Mata 2019.
Nyiranshongore Regina w΄imyaka 84 umaze imyaka 11 afunzwe kubera ibyaha bya jenoside, avuga ko nta muntu ukwiye guhakana ko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kuko kubyemeza ari bwo buryo bwo kuyirwanya.
Ati “Nta muntu wari ukwiye guhakana ko Jenoside yabaye, kuko yateguwe n’abahanga banatwigisha kuyishyira mu bikorwa. Kwibuka rero ni ngombwa kuko iyo wibagiwe uba uca amarenga yo gusubira mu byo waretse".
Yakomeje agira ati “Mfunzwe imyaka 11 yose kubera ibyaha bya Jenoside nakoze, byangizeho ingaruka zikomeye ku buryo nindangiza ibihano, nzatanga impanuro ku bana banjye, abuzukuru n΄urubyiruko muri rusange kuzinukwa no kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Iyamuremye Deogratias na we ufungiye ibyaha bya Jenoside, yemeza ko bahawe inyigisho n’imyitozo bikomeye byabafashaga kwikiza umututsi kuko bari barigishijwe ko ari inyangarwanda.
Ati “Mu by’ukuri leta ya Habyarimana n’abari bamufashije kuyobora baratworetse, batubibamo urwango rukomeye byatumye twishora mu gukora Jenoside. Umuntu wese uri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo ntakwiye kuvuga ko Jenoside itabaye, kuko n΄ubu buhamya dutanga n΄imwe mu ngamba twahisemo yo kuyirwanya".
Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza mu Rwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, CP Kabanda Jean Bosco, yasabye abagororwa kwirinda umutego uwo ariwo wose, wabagusha mu byaha birebana na Jenoside.
Ati “Birababaje cyane kuba hakiri abantu bapfobya bakanahakana ko Jenoside yabaye, muri mwe harimo abahamya bemera ko yabaye kandi yateguwe, rero mwirinde kandi mwamagane iri pfobya rigikorwa na bamwe mu bashaka kuzimanganya ibimenyetso byayo. mwibuke ko ibyaha nk΄ibi bihanwa bikomeye n΄amategeko, byonyine n΄ubu buhamya mutanga ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubukana bwa Jenoside".
Gereza Nkuru ya Musanze ifungiwemo imfungwa n΄abagororwa bagize uruhare muri Jenoside n΄ingengabitekerezo yayo bagera kuri 250, bamwe muri bo bihaye intego yo kurwanya Jenoside n΄ingengabitekerezo binyuze mu buhamya no gusaba imbabazi abo bahemukiye.



















TANGA IGITEKEREZO