00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abahinga hafi ya pariki y’ibirunga baracyabangamiwe n’inyamaswa zibonera

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 August 2016 saa 05:28
Yasuwe :

Abaturage bahinga mu mirima ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga barasaba kubakirwa urukuta rukomeye rubatandukanya nayo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inyamaswa zirimo imbogo zihora zitoroka zikabonera imyaka.

Abaturage bo mu murenge wa Kinigi bakunze kugaragaza ibibazo bituruka ku rukuta rubatandukanya na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga birimo ko imbogo zitoroka zikangiza imyaka y’abo ndetse zikanabakomeretsa, bagatakaza igihe kirekire basaba ingurane z’ibyangijwe n’izi nyamaswa ndetse rimwe na rimwe bagatinda kuzihabwa.

Habiyambere Venant yagize ati "Iki kibazo kimaze imyaka myinshi. Imbogo zitwonera imyaka yewe njye yanyirutseho ngwira ibuye ku buryo n’ubu imvune ijya ingaruka. Hari n’umuhungu iherutse gutura hasi ubu yaramugaye."

Nsanzabera we yatangaje ko kugira ngo wishyurwe bisaba gusinyisha impapuro nyinshi ndetse n’urugendo rurerure.

Yagize ati “Iyo zatwoneye badusaba ibintu byinshi nko kwereka ubuyobozi bw’ibanze ubwone,kuzuza impapuro no kuzisinyisha ku murenge ku buryo umara nk’amezi atandatu utegereje ubwishyu kandi imyaka yangijwe ari ibirayi byerera amezi atatu.”

Aba baturage bakomeza basaba ko hakubakwa uruzitiro rukomeye cyangwa hakazitizwa amashanyarazi mu rwego rwo kubarinda amakuba n’igihombo baterwa n’izi nyamaswa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze iyi pariki iherereyemo buvuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, bakiri kwiga uburyo iki kibazo cyashakirwa igisubizo ku buryo burambye.

Habyarimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagize ati “Kuri ubu icyo abahaturiye basabwa ni ukujya batumenyesha hakiri kare mu gihe havutse ikibazo urukuta rugasanwa,mu gihe turi gushakira hamwe umuti w’iki kibazo ku buryo burambye."

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Pariki basanga umuti urambye wo gukemura iki kibazo ari ukubaka urundi rukuta.

Prospel Uwingeri ,Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagize ati “Uru rukuta rwubatswe ku bufatanye bw’abaturage na RDB ariko ubu turi gukora inyigo yo kubaka urundi rukomeye cyangwa gushyiramo amashanyarazi nyuma hazashakwa ubushobozi bwo kubikora ku buryo iki kibazo kizacyemuka burundu.”

Iyi pariki y’ibirunga ibarizwamo n’izindi nyamaswa zirimo n’ingagi zikurura ba mukerarugendo niyo izakorerwamo ibirori byo Kwita Izina kuwa 2 Nzeli 2016 ku nshuro ya 12. Abana b’ingagi 22 nibo bazitwa.

Inyamaswa ziva muri Pariki y'Ibirunga zikajya kona imyaka y'abaturage
Urukuta rugabanya Pariki y'ibirunga n'imirima y'abaturage barasaba ko rwavugururwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages