Ni ibyishimo bagaragaje kuri uyu wa Gatanu ubwo Sosiyete ya CHARIS UAS Ltd ikoresha drones mu buhinzi no mu bindi, ubwo yamurikaga ubushakashatsi bwayo mu gihe imaze ikorana n’abahinzi hifashishijwe drones.
Izo ndege nto zoherezwa mu mirima y’abahinzi zigafata amafoto yerekana ahari ibibazo batabasha kubonesha amaso , bigakosorwa ikanifashishwa mu kuvomerera iyo myaka hagamijwe kongera umusaruro.
Bamwe mu bahinzi ku ikubitiro bakoranye n’iri koranabuhanga, bashimangira ko izo ndege zababereye umujyanama n’umufasha ubarebera aho batabashaga kureba.
Umwe mu bahinzi bifashisha izo ndege Mukayuhi Herena yagize ati “Tugitangira gukorana na Charis yaduhaye imbuto nziza n’ifumbire, nyuma bazana utu tudege batuzengurutsa mu mirima yacu, dutangira kwiheba ngo bagiye kudutwarira ubutaka, hashize iminsi bazanye ibisubizo by’amafoto yafashwe na Drone, badusobanurira ibyayo ahari ikibazo bakahatwereka bakatugira n’inama. Byatumye dukunda iri koranabuhanga ahubwo turifuza ko byagera ku bahinzi bose kuko ni umwunganizi mwiza uzatuzamurira umusaruro.”
Mbanzabugabo Uziel nawe yagize ati “ Yo ireba ibyo tutabonesha amaso. Mu by’ukuri iri koranabuhanga ryatubereye umujyanama w’ubuzima bw’ibihingwa byacu, ubu nta kiguzi batwatse ariko nibanakitwaka tuzagitanga kuko twamaze gusobanukirwa ibyiza by’iri koranabuhanga.”
Umuyobozi wa Societe CHARIS ikoresha izo ndege, Ingabire Muziga Mamy, avuga ko icyemezo cyo gukoresha drones bagifashe bakurikije ibyifuzo by’abahinzi.
Ati “Twaganiriye n’abahinzi, bakatubwira ukuntu bita ku buhinzi bwabo uko bashoboye ariko ntibabone umusaruro uhwanye n’ibyo baba bashoye, nibwo twangiye gukoresha iri koranabuhanga rya Drone. Hari iyifashishwa mu kuhira imyaka, n’indi yoherezwa mu murima igafata amafoto ahari ikibazo kitabasha kubonwa n’amaso yo ikakibona, igatanga amakuru yifashishwa n’umuhinzi tukamuha n’ubujyanama.”
Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Jean Claude Musabyimana, yasabye abahinzi guhuza ubutaka kugira ngo iri koranabuhanga ribagereho byoroshye.
Yasabye abahinzi kurushaho guhuza ubutaka kugira ngo iryo koranabuhanga rirusheho kubaha umusaruro.
Sosiyete CHARIS UAS Ltd ikorana n’abahinzi 48 mu Karere ka Musanze. Kuva yatangira gukora mu 2014 itanga serivise zitandukanye mu buhinzi, mu bwubatsi, mu bukerarugendo n’ibindi. Imaze gutanga serivise zifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari



















TANGA IGITEKEREZO