00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abahoze batunzwe no guhonda amabuye, Ubugeni bwabagize abakire

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 June 2015 saa 02:06
Yasuwe :

Abagore batuye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bateye intambwe ikomeye bakava mu bikorwa byo guhonda amabuye bakagera ku rwego rw’iterambere babikesha ubugeni.

Abagore bibumbiye muri Koperative ‘Amaboko y’imigisha’ bakorera ibikorwa by’Ubugeni muri “Red Rock (Intercultural Center)”, ahantu nyaburanga ho mu Karere ka Musanze, bavuga imyato ubugeni bakora bwatumye bakirigita ifaranga nyuma y’igihe bari bamaze batunzwe no guhondahonda amabuye.

Tariki ya 31 Gicurasi 2015, abo bagore bibumbiye muri Koperative ‘Amaboko y’imigisha’ ihuriye mu bikorwa by’urubohero, baganiriye na IGIHE bavuga ibyo bamaze kugeraho ari ntagereranywa kandi ko mbere batari barigeze babitekereza kuko bari barahugiye mu bikorwa byo guhonda amabuye bayakoramo utubuye duto (Graviers) two kubakisha.

Mbere ntibakekaga ko Ubugeni bwazabakiza ari na yo mpamvu bahitagamo guhondahonda amabuye

Ntawangakaje Berthe, yavuze ko aho hantu hazwi abagore bahahondera amabuye, ariko ubu basigaye baboha ibiseke n’ibindi bibinjiriza, ibyo bikaba byaratumye abasha kwigurira inka ebyiri, ihene ebyiri kandi atunze n’abana be.

Ati “Ba mukerarugendo turababengera bakishima bakaduha amafaranga, bakagura n’umutobe.”

Nyirangirimana Marie Irene ati “Twiteje imbere no mu maso biragaragara, ubu mfite inka yanjye n’ihene ebyiri.”

Nyirandekeyaho Veronique yaguze umurima w’ibihumbi 300 mu mwaka wa 2011 ubu ngo ufite agaciro k’ibihumbi 800, kandi ngo anafite n’inka nk’umupfakazi ngo akaba amaze kwiteza imbere.

Hari kandi na Mukagasizi Gertrude na we umaze kwiyubakira inzu y’amabati 30 ndetse akaba afite n’inka ebyiri.

Agaseke kabo ngo usanga agato cyane kaguze igihumbi, mu gihe hari n’akagura ibihumbi bitatu cyangwa bitanu ndetse no hejuru yayo bitewe n’uko kangana.

Ahari iki kigo ngo hakunda gusurwa na ba mukerarugendo benshi cyane mu gihe cy’impeshyi ni ah’uwitwa Bakunzi Gregoire hakaba ari na hamwe mu hantu nyaburanga muri aka Karere ka Musanze.

Muri iki kigo kandi abana bahaturiye bahigira Icyongereza ndetse n’amasomo ya Mudasobwa (Computer).

Hakaba hari abavuga ko bashobora kwinjiza amafaranga asaga ibihumbi 150, ku muntu umwe.

Iki kigo kandi gifasha guhuza abafite imico itandukanye, hakabamo n’ibijyanye n’umuco wa Kinyarwanda, amafunguro ajyanye n’umuco, ibinyobwa n’ibindi nk’uko Ingabire Henriette umwe mu bagize umuryango wa Bakunzi yabigarutseho.

Aha ni hamwe mu hantu nyaburanga hakwiye gutera benshi amatsiko kimwe n’ahandi hantu nyabura hatandukanye mu Rwanda dore ko buri hamwe haba hafite umwihariko waho.

Aha hahurira ba Mukerarugendo b'imico itandukanye
Ibyo baboha barabigurisha bikabagwiriza Ubutunzi
Uburiri bwo muri Red Rocks, abananiwe bashobora kuburuhukiraho

Deus Ntakirutimana
[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages